Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyarugenge: Hatanzwe amahugurwa yo kuzimya inkongi z’umuriro

Ku itariki ya 21 uku kwezi,  mu murenge wa Murenge,  akagari ka Nyabugogo, umudugudu w’ Umutekano ku biro by’umurenge, hatanzwe amahugurwa yo kuzimya inkongi z’umuriro. Ayo mahugurwa akaba yaratanzwe  n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga SSP Jean de Dieu Gashiramanga. Hari kandi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugeng CSP Dismas Rutaganira.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yasabye abaturage gufatanya na Polisi mu gucunga umutekano w’amazu yabo ndetse n’ibiyarimo bityo bakamenya gukoresha ibikoresho byabigenewe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda  rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga SSP Jean de Dieu Gashiramanga akaba yarasobanuriye abaturage amoko y’imiriro,  anababwira ko uko amoko y’inkongi z’imiriro atandukanye ariko n’ibiyizimya bitandukanye.

SSP Jean de Dieu Gashiramanga  yeretse  abari bitabiriye amahugurwa uburyo bakoresha ibikoresho byabugenewe mu kuzimya umuriro.

Nyuma y’amahugurwa abahuguwe bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo  bityo basobanurirwa uko babona ibikoresho byabafasha kuzimya inkongi z’imiriro bo ubwabo mbere y’uko Polisi ihagera.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga akaba yarasabye abaturage kujya batanga amakuru y’ahashobora kuboneka inkongi z’umuriro kugira ngo batabarwe kuri telefoni 0788311120 cyangwa 0788311224.