Abaturage bo mu kagari ka Biryogo bihaye umuhigo wo kuba baranduye burundu ibiyobyabwenge mu gihe cy’ukwezi uhereye kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015.
Uyu muhigo bawihaye ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha ryari ryabasuye muri gahunda yo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza kandi bifuza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Vuguziga Charles mu ijambo rye, yasabye abaturage b’akagari ka Biryogo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge bitandukanye birimo inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya suruduwiri ndetse n’urumogi kuko byangiza ababinywa cyane cyane urubyiruko.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ACP Theos Badege nawe yasabye abo baturage kwamaganira kure ibiyobyabwenge aho yagize ati” Dufunge amayira y’ibiyobyabwenge, dusenye amasoko y’ibiyobyabwenge, dukore urugendo rwo guhinduka”.
Muri iyo nama hanatangiwemo ubuhamya bwa bamwe mu baturage bari barasabitswe n’ibiyobyabwenge aho bakanguriraga abakibinywa kwitandukanya nabyo.
Muri iyi nama kandi, abaturage bari bafite ibibazo n’ibirego binyuranye babigejeje ku bagenzacyaha bari bahari kugira ngo babibakemurire.
Hatanzwe kandi ubutumwa bukangurira abaturage gufatanya na Polisi kwicungira umutekano, abaturage bakaba basabwe gutanga amakuru vuba y’icyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Abaturage banasabwe gukora amarondo hagamijwe kwikemurira ibibazo by’umutekano ndetse no kugira isuku mu ngo n’aho batunganyiriza ibiribwa n’ibinyobwa.
Iki gikorwa cyo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo kikaba cyari cyaranabereye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Kivuruga tariki ya 27 Gicurasi.
Iyi ikaba ari gahunda y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha yo kwegereza serivisi abaturage cyane cyane abatuye kure ya Sitasiyo za Polisi. Iri shami rikaba ryegera abaturage rikabafasha gukemura ibibazo bitandukanye bafite bijyanye n’ubugenzacyaha naho ibindi bitari mu nshingano za Polisi, iri shami rikabishyikiriza inzego zibishinzwe.
English
Kinyarwanda











