Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyarugenge: Abanyeshuri ba Groupe Scolaire Karama Bakanguriwe Kwirinda Ibiyobyabwenge

Ikigo cy’ amashuri cya Groupe Scolaire Karama, ejo tatiki ya 20 Gashyantare cyasuwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge, aha abanyeshuri bakaba barahawe ubutumwa bujyanye n’ ububi bw’ ibiyobyabwenge ndetse bakaba baranashishikarijwe kutabyishora mo.

Assistant Inspector of Police Alexander Minani, akaba ayobora ishami rya Polisi rishinzwe imikore n’ imikoranire n’ abaturage (Community Policing) mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima by’ uwabinyweye, ndetse akaba kandi yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge bishobora gutuma habaho ibyaha birimo ubujura, urugomo n’ ibindi utaretse n’ izindi ngaruka nko kureka ishuri no gutwara inda zitari ngombwa.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’ abanyeshuri bicyo kigo, abarimu ndetse n’ ababyeyi.

Nyinawumuntu Clementine umwe mu banyeshuri wari witabiriye iki gikorwa yagize ati, “Maze gusobanukirwa ubwoko butandukanye bw’ ibiyobyabwenge ndetse n’ ingaruka bitera, jye nabagenzi bange tugiye gufata ingamba zikomeye zo kubirwanya ndetse no kugira inama bagenzi bacu kutabyishora mo.”

Jean Claude Ntambara undi munyeshuri  yavuze ko we nabagenzi be bagiye gukomeza ibikorwa by’ ihuriro ry’ abanyeshuri rishinzwe kurwanya ibyaha (Anti Crime Club), muri icyo kigo hagamijwe kurushaho kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Karisa Mugemangango straton, umwe mu babyeyi nawe wari kuri icyo kigo ubwo abanyeshuri bahabwaga ubwo butumwa, yasabye ko bene ibyo biganiro byajya biba kenshi gashoboka, kandi bigakorerwa no kubindi bigo by’ amashuri hirya no hino mu gihugu kugira ngo abanyeshuri bafashwe kurindwa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’ iki kigo, Niyoyita François yashimiye gahunda zitandukanye Polisi y’ u Rwanda yashyizeho zo gukumira ibiyobyabwenge mu mashuri, yasabye kandi abo banyeshuri kubirwanya haba ku ishuri ndetse naho batuye igihe bari mu biruhuko.