Ku itariki ya 23 Nyakanga mu Karere ka Nyarugenge , umurenge wa Nyakabanda , akagali ka Nyakabanda 2,Umudugudu wa Kirwa Kuri stade Regional i Nyamirambo .
Habereye amahugurwa yo kurwanya inkongi y’umuriro,no kwicungira umutekano, yahuje abantu ijana na mirongo irindwi na batandatu ( 176) barimo abahagarariye amadini, ibigo byamashuli na abahagarariye abikorera ku giti cyabo mu imirenge igize akarere ka Nyarugenge.
Bafata ingamba ko bitarenze ku itariki ya 15, Kanama, 2014 bazaba bamaze kugura ibikoresho byokwifashisha ndetse bikaba byashyizwe munyubako zabo.
Aya mahugurwa yaragamije , kubahugura kubyerekeye no gucunga umutekano munsengero,amatorero,amadini n’ibigo byamashuri biri mukarere ka Nyarugenge,harimo no kurwanya inkongi z’imiriro.
Atangiza ayamahugurwa umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange yasabye abitabiriye amahugurwa gukurikira neza inyigisho no gusangiza ubumenyi kubataje mu mahuugurwa, yibukije kandi ko buri muntu agomba kugira uruhare mukwicungira umutekano.
SSP Jean de Dieu Gashiramanga uhagarariye ishami rya polisi rishinzwe guhosha inkongi z’imiriro n’ubutabazi muri polisi yasobanuriye abari mumahugurwa ko bagomga gufatanya na polisi mugucunga umutekano batangira amakuru kugihe abasaba kwongera ingufu mugucunga umutekano w’aho bakorera.
Bakifashisha ibikoresho bibafasha mugucunga umutekano nka CCTV Cameras n’ibyumwa bikoreshwa mugusaka.
SSP Jean de Dieu Gashiramanga yakomeje abasobanurira ko bagomba gukumira inkongi z’umuriro ziterwa ahanini no kutazikumira, uburangare no kutita kubintu .
Yabasabye ko bakwita kukufata amazi yimvura ava kunyubako bakaba bayifashisha igihe habaye inkongi z’imiriro.
Nyuma yo kwiga habayeho gushyira mubikorwa ibyo bari bamaze kwiga harimo kuzimya inkongi zimiriro hifashishejwe kizimwamoto n’umucanga.
Uwampogoje Merry umuyobozi wikigo cya E.P Muhima akaba yavuze ko nyuma yamahugurwa yabonye yungutse byinsi akaba agiye kubyigisha abo bakorana.
English
Kinyarwanda











