Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyarugenge: Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda basabwe kongera imbaraga mu gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police (SSP) Edouard Kayitare,yagiranye inama n’abafatanyabikorwa bayo muri aka  karere maze abakangurira gushyira cyane imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha.

 Abo bafatanyabikorwa bakanguriwe ibi mu  nama y’umutekano yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere ku itariki 6 Kamena 2015 n’abayobora Inkeragutabara n’urwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano (District Administration Security Support Organ-DASSO) ku rwego rw’aka karere n’imirenge yako.

Abayitabiriye babanje kurebera hamwe no gusesengura  uko umutekano wifashe maze bemeranya ko umeze neza ariko ko hakwiye kurushaho gufatanya mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

 SSP Kayitare yabwiye abari muri iyo nama ko abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi bari mu bateza umutekano muke, bityo abwira abayobozi b’izi nzego kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.

 Yagize ati:"Uwabinyoye nta bwenge aba afite, niyo mpamvu akora cyangwa agira uruhare mu gukora ibyaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana".

 Yabwiye kandi abayobozi b’izi nzego gukangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we, gukora amarondo neza no gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa no kurwanya ibyaha.

 Imyanzuro abitabiriye iyo nama bafashe harimo gukomeza gukorera hamwe ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha no gufata ababikora n’abategura kubikora, gukomeza kurwanya ubucuruzi bwo mu muhanda n’imyubakire y’akajagari.

 Biyemeje kujya bahura buri kwezi kugira ngo basuzumire hamwe uko umutekano umeze bityo bafatire hamwe ingamba zo kurushaho kuwusigasira.

 Biyemeje kandi gukomeza guhanahana amakuru yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.