Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari yakanguriye abagatuyemo kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 20 Werurwe mu kiganiro yatanze kuri Radio Salus.
SP Ruganintwari yavuze ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha akaba yaratanze urugero rw’umugabo cyangwa umugore ubuza uburenganzira ku mutungo uwo bashakanye, kumukubita, kumuhoza ku nkeke, ndetse no kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Yasobanuye ko ibi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, Muriture, ndetse n’ibindi, maze asaba abatuye muri aka karere kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.
Yagize kandi ati:"Uwakoze ihohoterwa rishingiye ku gitsina arafungwa kandi agacibwa ihazabu, naho uwarikorewe agira ihungabana, n’izindi ngaruka zinyuranye. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka mbi zaryo, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda kandi akarirwanya yivuye inyuma."
SP Ruganintwari yakomeje agira ati:"Kurirwanya ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ahubwo buri wese akwiye kubigira ibye kubera ko ibyo byaha bihungabanya umudendezo wa rubanda muri rusange."
Yagize kandi ati:"Kera abantu bamwe ntibashoboraga guhingutsa ko bafashwe ku ngufu cyangwa ngo umugabo avuge ko yahohotewe n’umugore we, ariko uko ibihe byagiye bihita ibindi bigataha, ibyiciro by’abantu byose byagiye birushaho gusobanukirwa uburenganzira bwabyo; ariko na none bake bagiceceka ihohoterwa bakorewe bakwiye kwatura bakabivuga."
Yavuze ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana harimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bikomeye, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse cyangwa hakabaho gutinda kubikora , kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa mu gihe baririmo, kwihekura, kuvanamo inda n’ibindi.
Abatuye muri aka karere bahawe ijambo batanga ibitekerezo ku kuntu ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byarushaho kurwanywa ndetse bemera kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya.
English
Kinyarwanda











