Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyamasheke: Urubyiruko rw’abanyeshuri n’abamotari rwigishijwe ibyerekeranye no kwirinda impanuka zo mu muhanda

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukorera mu karere ka Nyamasheke ku itariki ya 24 Gashyantare 2014 bwigishije abanyeshuri biga mw’ishuri ribanza rya  Nyagacaca , abamotori n’abaturage bo muri santere ya Tyazo na Kibogora, mu murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke.

Urwo rubyiruko rwose rugera hafi kuri 200 rwigishijwe uburyo bwo gukoresha neza no kugendera mu muhanda hagamijwe  kwirinda impanuka.

Abanyeshuri  bakanguriwe gukoresha neza ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru (Zebra crossing), iyi ikaba ari imirongo y’umweru ishushanyije mu muhanda, aho abanyamaguru bakoresha bambukiranya umuhanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke SP Jules Rutayisire yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gukangurira abana b’abanyeshuri kumenya gukoresha neza umuhanda ari ngombwa kuko bakura bazi neza amategeko y’umuhanda.

Yakomeje avuga ko bafatanya n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bakajyana abana ku mihanda kubigisha no kuberereka uko amategeko y’umuhanda yubahirizwa, aho abanyamaguru batambukira ndetse n’ibimenyetso biba biri ku mihanda icyo bisobanura.

SP Jules Rutayisire akaba yarongeyeho ko iyi gahunda yo guhugura no kwigisha abanyeshuri ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda, izagera ku bigo byose by’amashuri byegereye imihanda inyuranye yo muri ako karere.

Iyi gahunda yo gukangurira abantu kumenya no kubahiriza amategeko y’umuhanda mu karere ka Nyamasheke, ikaba ireba n’abamotari kuko nabo ku itariki yavuzwe hejuru, bakanguriwe kubahiriza ibyapa n’ibindi bimenyetso byo mu muhanda no  kwirinda umuvuduko ukabije hagamijwe kwirinda impanuka.