Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyamasheke: Abagize komite zo kwicungira umutekano bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) bo mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015 bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bahereye mu midugudu batuyemo.

Ni amahugurwa yatangirijwe ku mugaragaro mu murenge wa Kagano aho yatangijwe kandi akayoborwa n’ushinzwe  imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere IP Deo Mutabaruka, ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Niyitegeka Jerome akaba yabereye mu nzu mberabyombi y’akarere, iherereye muri uyu murenge.

Atangiza aya mahugurwa, IP Mutabaruka, yagarutse ku mahame ya kominiti polisingi, aho yabibukije ko umutekano, mbere y’inzego za Leta ziwushinzwe, abaturage ari bo bagomba gufata iya mbere mu kuwubungabunga, izo nzego zikaza zibunganira, ibyo bikaba bishingiye ku bufatanye butaziguye bukwiye kuba hagati yazo n’abaturage.

 IP Mutabaruka  yatangiye abasobanurira ko ibyaha bikunze kuba bifite inkomoko ahantu hatandukanye harimo  ibiyobyabwenge nk’urumogi bituma ababinyoye bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakomeje  kandi ababwira ko kunywa ibiyobyabwenge biteza umutekano muke, bityo abasaba kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

 Yababwiye kandi ko bishobora gushora ababinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’agakoko gatera Sida.

 Na none IP Mutabaruka  yabasobanuriye ko biri mu bitera amakimbirane hagati y’abantu ku giti cyabo ndetse no hagati y’abagize umuryango kandi ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye.

 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Bwana Niyitegeka Jerome, mu ijambo rye,  yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku masomo yahaye abagize komite zo kwicungira umutekano maze asaba abahuguwe gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, anizeza ko urwego ahagarariye rutazahwema kwibutsa abahuguwe inshingano zabo igihe bazaba badohotse.

Umwe mu bahuguwe witwa Habimana Gervais  yagize ati:" aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko atwibukije ko bamwe muri twe bagenda bibagirwa inshingano zabo ari byo biba nyirabayazana w’ibyaha bigenda bigaragara, nyuma yayo rero tugiye kwisubiraho kandi twongere umurego mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi, twihatira kuziha amakuru no kuzigisha inama aho bikenewe".