Kuri uyu wagatanu tariki 18 Nyakanga mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rwimiyaga akagali ka Nyarupfubire kubufatanye bwa Police n’ibigobyamashuri bya New life, Mary hill Academy n’ abamotari ,hakozwe igikorwa cyo gusibira imirongo yo mu muhanda aho abanyamaguru bambukira hazwi nka Zebra crossing.
Nyuma y’igikorwa hakaba hakozwe inama maze bagirana ibiganiro, bigishwa uburyo bakwiye kujyabakoresha neza umuhanda.
Inspector Emile Habumukiza ushinzwe guhuza abaturage na Polisi ikorera muri ako karere yasabye abanyeshuri kujya birinda impanuka barushaho gukoresha neza umuhanda.
Yakanguriwe abanyeshuri gukoresha neza ahagenewe kwambukirwa n’abanyamaguru (Zebra crossing), iyi ikaba ari imirongo y’umweru ishushanyije mu muhanda, aho abanyamaguru bakoresha bambukiranya umuhanda.
Inspector Habumukiza yavuze ko igikorwa nk’iki cyo gukangurira abana b’abanyeshuri kumenya gukoresha neza umuhanda ari ngombwa kuko bifasha mu gukumira impanuka zo mu muhanda bakora bambukiranya umuhanda bajya cyangwa bava ku ishuri bikanabafasha gukura bazi neza amategeko y’umuhanda.
Yongeyeho ko iyi gahunda yo guhugura no kwigisha abanyeshuri ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda, izagera ku bigo byose by’amashuri byo muri ako karere.
Iyi gahunda ikaba ireba cyane cyane abamotari n’abandi bose batwara ibinyabiziga mu muhanda mu rwego rwo kubibutsa ibyapa n’ibindi bimenyetso byo mu muhanda no kwirinda umuvuduko ukabije hagamijwe kwirinda impanuka.
English
Kinyarwanda











