Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyagatare: Polisi yataye muri yombi ukekwaho kwinjiza imiti mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mata 2014 yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwinjiza imiti mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, akaba yananyuraga mu nzira zitewe.

Polisi ikorera muri ako karere iratangaza ko uyu mugabo ubusanzwe yari umwarimu ku Rwunge rw’amashuri rwa Kabare, mu murenge wa Rwempasha, akaba yafatanywe udupaki 696 tw’ibinini bivura malariya bya Coartem, n’udupaki 200 tw’ibinini bya Paracetamol.

Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karama.

Polisi ikaba ikomeza ivuga ko kubera ko abaturage bamaze kumenya akamaro ko kwicungira umutekano, bakaba aribo bamufatanye ibi binini, ubwo yari abyambukanye abikuye mu gihugu cya Uganda anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Senior Superitendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, yashimiye iki gikorwa cy’ubutwari aba baturage ba Karama bakoze.

Yakomeje asaba abaturage baturiye imipaka guhora bari maso, ndetse bakanatanga amakuru y’abantu nk’aba bashaka kwinjiza ibintu mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, cyane ko banabyinjiza banyuze mu nzira zitemewe.

Akaba yagize ati:”Abinjiza ibintu nk’ibi mu buryo butemewe n’amategeko bashobora no kwinjiza ibyagira ingaruka ku buzima bw’abantu, ni ngombwa rero ko buri munyarwanda wese agira uruhare mu kurwanya iyinjira ry’ibyahungabanya ubuzima bwabo”.

Yanasabye abaturage ko igihe barwaye bajya kwivuza mu bitaro, ibigo nderabuzima byemewe na Leta, ndetse bakanagura imiti muri za farumasi zemewe.