Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare muntara y’ Iburasirazuba, ku itariki 29 Nyakanga, yaburijemo umugambi wari wacuzwe n’ abagabo batatu wo kwiba banki, y’abaturage ishami rya Mimuri.
Abagabo bafashwe barimo uwitwa, Isiniyande Emmanuel w’ imyaka 26, Karangwa Charles w’ imyaka 46 na Murisa Idahemuka w’ imyaka 45.
Aba bagabo uko ari 3, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mugihe hagikorwa iperereza.
Nk’uko Polisi muri ako karere ibitangaza, ngo aba bagabo binjiye muri iyo banki mu masa munani z’ ijoro biba amafaranga y’ amanyarwanda arenga ho gato miriyoni imwe. Aba bagabo kandi ubwo batabwaga muri yombi bari bafite imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corona RAA 487R, ariyo bifashishaga kujyana ayo mafaranga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ iburasirazuba ariwe, Senior Superintendent, Bénoit Nsengiyumva, avuga ko ifatwa ry’aba bagabo ngo ryaba ryaratewe ahanini n’abarinzi biyo banki bahise bamenyesha Polisi, nayo igahita itabara bwangu bityo bagahita batabwa muri yombi bataragera ku mugambi wabo.
Ubwo kandi aba bagabo bafatwaga, uwitwa Karangwa Charles yagerageje kwirukanka agirango acike inzego z’ umutekano cyakora yaje kuraswa mu kaguru nyuma aza no gufatwa, uyu mugabo akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare aho akurikiranywe na Polisi.
English
Kinyarwanda











