Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyagatare: Polisi ikurikiranye umukobwa ukekwaho gukuramo inda

Kuwa mbere tariki ya 21 Mata 2014 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yataye muri yombi umukobwa  w’imyaka 23, ukekwaho gukuramo inda. Ibi byabereye murenge wa Rukomo, akagari ka Gahurura, akarere ka Nyagatare.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo uyu  mukobwa yari asanzwe  akora mu kabari, hanyuma aza gutwita, akaba yari afite inda y’amezi 5.

Polisi ikomeza itangaza ko abaturage bari basanzwe bazi ko uyu mukobwa atwite, nyuma baza kumubona nta nda afite kandi agaragara nk’umuntu urwaye kuko yavaga amaraso, nibwo bamubajije uko byagenze avuga ko yumvise mu nda hamurya, nyuma ajya mu bwiherero, agiye kumva yumva ikintu kituye hasi, arebye asanga ni umwana utarageza igihe cyo kuvuka maze ntiyatabaza ahubwo ahitamo kumushyira mu kimoteri.

Uyu mukobwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyagatare ngo yitabweho n’abaganga, ariko navayo akaba azakurikiranwaho icyaha cyo kwihekura.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit NseNgiyumva yatangaje ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateganyijwe.

Yakomeje  avuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe  umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.

SSP Nsengiyumva yanatangaje ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bagiye gukorana inama n’abaturage babinyujije muri komite zo kwicungira umutekano bakabashishikariza gushaka ku buryo bwemewe n’amategeko, ndetse bakabwira n’abakobwa basamye inda zitateguwe kuzibyara kuko kuzikuramo bibagiraho ingaruka haba ku buzima bwabo ndetse bakaba bahabwa n’ibihano.