Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Musabyemariya Domitile, arasaba abayobozi b’ibanze muri ako karere uri rusange, n’abo mu murenge wa Kiyombe bw’umwihariko kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha.
Ibi Madamu Musabyemariya akaba yabitangaje ku italiki 25 Gicurasi, mu nama y’umunsi umwe yamuhuje n’abo bayobozi bagera ku 134 bagizwe n’abakuru b’imidugudu, abavuga rikumvikana n’abandi bose bo mu murenge wa Kiyombe.
Umuyobozi w’akarere wungirije, akaba yashishikarije abari bateraniye muri iyi nama gushyira imbaraga, mu gukumira ibyaha kurusha guhangana n’ingaruka zabyo.Yababwiye ko, gukumira ibyaha bitaraba ari uburyo buhamye butuma hirya no hino mu karere haba umutekano urambye.
Madamu Musabyemariya yagize ati, “Gukumira ibyaha ni intambwe nziza yo kugera ku mutekano urambye, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare afatanya n’inzego z’umutekano hagamijwe gufata abanyabyaha bataragera ku migambi yabo”.
Yabasabye kandi gukumira icyaha nk’ibiyobyabwenge dore ko bitera ibindi byaha nk’ubujura, gusambanya abana n’abagore ku ngufu, urugomo n’ibindi kandi bikomeje kugira uruhare mu bukene n’amakimbirane mu miryango itandukanye.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyagatare yakomeje abasaba gukaza amarondo kugira ngo abakora ibyaha bitwikiriye ijoro bafatwe; aboneraho kandi no kubibutsa inkingi enye za guverinoma y’u Rwanda, ariko ababwira ko byose bitagerwaho nta mutekano.
Inspector of Police(IP) Jean Claude Kaburabuza, uhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri gahunda zo gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Nyagatare, yasabye abayobozi b’ibanze bari bitabiriye iyi nama, gutanga amakuru ku bakekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga n’ibindi kugira ngo bafatwe.
IP Kaburabuza yashimiye abaturage kuba bakomeje ubufatanye n’inzego z’umutekano, avuga ko ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano muri ako karere, yabasabye ko bakomeza kurangwa n’uwo muco dore ko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo.
Yarangije asaba abateraniye muri iyi nama gushishikariza abo bayobora gukomeza ibikorwa byabo byo kwiteza imbere ariko bazirikana kwirindira umutekano nk’ishingiro ry’amajyambere ndetse bakirinda ku bangamirana hagati yabo.
English
Kinyarwanda











