Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyabihu:Abamotari n’abanyonzi 230 bibukijwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba,Chief Superintendent of Police (CSP) Bértin Mutezinatare, ku itariki 7 Kanama 2015, yagiranye ikiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita 'Abamotari' bakorera mu mirenge ya Mukamira, Kabatwa na Jenda hamwe n’abakora uwo kubatwara ku magare, abo bita 'Abanyonzi' bo mu mirenge ya Mukamira na Karago, ababwira kurangwa n’imikorere izira kunyuranya n’amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka muri biriya bice bakorera by’akarere ka Nyabihu.

Iyi nama yahuje abakora uyu mwuga muri iyi mirenge ine bageraga kuri 230 yabereye mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, ikaba yaritabiriwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Raphael Ngirabakunzi, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira, Gahutu Tebuka Jean Paul.

CSP Mutezintare yasobanuriye abakora uyu mwuga ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, aha akaba yaratanze urugero rwo kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga harimo kuyihamagaza, kuyitaba, cyangwa kuyandikamo ubutumwa bugufi.

Yababwiye ko zishobora guterwa kandi n’uko ikinyabiziga kitameze meza, ubumenyi buke bw’ugitwaye, umuvuduko ukabije, no gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa unaniwe.

Yagize ati:"Kutubahiriza amategeko n’amabwirizwa bigenga imikoreshereze y’umuhanda bitera impanuka, zikaba zangiza ibikorwa bitandukanye, kandi zikomeretsa bamwe mu bakoresha umuhanda, rimwe na rimwe zigahitana bamwe muribo."

CSP Mutezintare yakanguriye abashaka gukora uyu mwuga kubanza kubona ibyangombwa bisabwa birimo uruhushya rwo gutwara bene ibi binyabiziga, icyemezo kimwemerera kuwukora, n’ubwishingizi, kandi bakabigendana igihe cyose babitwaye.

Yababwiye kandi kutanywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi , aha akaba yarabasobanuriye ko bishobora gutuma bakora cyangwa bateza impanuka kuko nta bwenge baba bafite mu gihe babinyoye.

Yagize ati:"Impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa no gukumirwa. Igisabwa n’ukubahiza amategeko n’ababwiriza bigenga ikoreshwa ryawo".

Yabibukije kujya bagira amakenga y’abo n’ibyo bahetse kugira ngo badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n'amategeko, kandi ababwira kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe  y'ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Gahutu Tebuka yashimiye Polisi y’u Rwanda k'ubw’izo nama maze asaba abo ba morati n’Abanyonzi kuzazikurikiza.

Umuyobozi w’aba banyonzi, Twizerimana Jean Bosco yagize ati:"Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kuvugurura imikorere yacu, iyo mikorere mishya ikaba izatuma twirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira".

Twizerimana yasabye bagenzi be kuzazishyira mu bikorwa.