Ku itariki 6 Mata, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Nyabihu, Assistant Inspector of Police (AIP) Ariane Muhorakeye, yagiranye inama n’urubyiruko rugera kuri 80 rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing Organization-RYVCPO) rwo mu murenge wa Jenda, ho mu karere ka Nyabihu, arusobanurira ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu; ndetse n’uko rwakwirinda kugwa mu mutego w’abakora iki cyaha.
Yafatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Jenda, Rurangwa Manzi gusobanurira urwo rubyiruko uko abakora icyo cyaha babigenza, inama bagiranye na rwo ikaba yarabereye mu kagari ka Bukinanyana.
AIP Muhorakeye yabwiye urwo rubyiruko ko abakora ubucuruzi bw’abantu bibasira cyane urubyiruko, kandi ko bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo bashaka kujya gucuruza, ariko ko ibigaragara nk’ubugiraneza biba byihishe inyuma imigambi mibisha.
Yarusobanuriye ko bene abo bantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira imirimo n’amashuri meza mu bindi bihugu, ariko ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, hanyuma bakabakoresha imirimo y’agahato kandi ivunanye nta gihembo.
Yabasabye kujya bakangurira urundi rubyiruko kunyurwa n’ibyo ruhabwa n’ababyeyi barwo cyangwa abarurera aho kurarurwa n’ibishobora kurushyira mu bibazo.
AIP Muhorakeye yabwiye urwo rubyiruko ati:"Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga mujye mubwira bagenzi banyu kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza, ahubwo igihe bamenye amakuru yerekeranye n’ibyo bikorwa byo gucuruza abantu bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwe."
Rurangwa yashimye urwo rubyiruko ku ruhare rwarwo mu kubumbatira umutekano mu murenge wa Jenda, kandi arusaba gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.
Yashimye kandi Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye urwo rubyiruko, maze arusaba gukurikiza inama rwagiriwe.
Umuhuzabikorwa warwo, Nkundabanyanga Ladislas yagize ati:"Tugomba kurwanya ibiyobyabwenge, tugomba gukangurira abandi bantu kuba ijisho ry’umutekano, tugomba kuba imboni zo kurwanya amakimbirane, kandi tugomba kurwanya icuruzwa ry’abantu."
Yasabye bagenzi be kuba intangarugero no gukangurira abandi kwirinda ibyaha.
English
Kinyarwanda











