Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafashe inzoga zitemewe n’amategeko n’uwacuruzaga inyongeramusaruro Leta igenera abaturage

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere  ka Nyabihu yakoreye umukwabu mu kagari ka Rugeshi umurenge wa Mukamira, maze ifata amakarito 84 y’inzoga zitemewe n’amategeko zizwi nka  sky blue, inafatira mu rugo rw’umuturage ibiro 35 by’inyongeramusaruro Leta igenera abaturage mu rwego rwo kongera umusaruro, n’inzererezi zitagira ibiziranga.
Abafatiwe muri uyu mukwabu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.

Uwitwa Ndagijimana Theogene wafatanywe iyi fumbire, wemera icyaha akanagisabira imbabazi, yavuze ko aramutse ababariwe atazongera kwishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Assistant Inspector of Police (AIP), Javan Mvano, yasabye abaturage kutishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko cyane cyane nk’abishora mu bucuruzi bw' ifumbire Leta yageneye abaturage kuko buhanwa n’amategeko kandi bikadindiza iterambere ry’ubuhinzi.

AIP Mvano akaba yashimiye abaturage kubera amakuru batanze yatumye aba banyabyaha bafatwa, anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’icyahungabanya umutekano wabo.