Mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Macuba, mu kagari ka Rutaragwe, Polisi ikorera muri ako gace yahafatiye umugabo witwa Nkunzingoma J Bosco w’imyaka 34 y’amavuko afite perimi (uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga) rw’uruhimbano.
Uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko atanzwe ho amakuru ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite rwari urwiganano.Aya makuru akaba yaratanzwe n’abamotari ba hariya yafatiwe kuko ngo yakomeje kubabaza niba nta moto bamurangira ngo akoreshe ; nabo bamubajije niba hari ibyangombwa byo gutwara agira, ababwira ko abifite ariko aberetse babona itameze nk’izabo kuko yahise itangira gushishuka, nibwo babibwira Polisi ihakorera.
Akimara gufatwa, Nkunzingoma yemeye ko yayibonye mu buryo butemewe n’amategeko, dore ko ngo yakoze ikizamini cy’uruhushya rwa burundu agatsindwa,yavuze ko yayifashe muri Nzeli 2014, ayitanzeho amafaranga 140 000 y’amanyarwanda kandi ko yiteguye gufasha Polisi mu iperereza kugirango ababigizemo uruhare bose bakurikiranwe kandi babihanirwe kuko ngo azi aho babarizwa.
Kuri iki kibazo Senior Superintendent Paul Byuma , umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke avuga ko Polisi y’u Rwanda yoroheje uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse iyi serivisi ikaba yaranegerejwe abanyarwanda aho bari hirya no hino mu gihugu. Akaba ariyo mpamvu asaba abashaka gutunga impushya ko bakoresha aya mahirwe bahawe bagakorera izi mpushya, utsinze ikizamini akaruhabwa yarukoreye.
Supt Ndushabandi yagize ati:” Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bagomba kuba maso ndetse bagashishoza, kuko hari ababa bashaka kwiba amafarana y’abantu babagurisha bene izi perimi z’impimbano ndetse n’izindi mpapuro muri rusange.”
SSP Byuma akomeza agira ati:” Ibi ni ugukinira ku buzima bw’abantu nk’aho uyu mugabo yafashwe ari gushaka akazi k’ubumotari, ababona izi mpushya nta bushobozi bwo gutwara yaba abantu cyangwa ibintu baba bafite bityo bashyira mu kaga ubuzima bw’abo batwaye, nkaba mbasaba kubireka kuko hari amategeko abahana”.
Muri uku kwezi kandi , mu murenge wa Ruharambuga wo muri aka karere hari hafatiwe undi mugabo wari utwaye imodoka afite uruhushya nk’uru, aha SSP Byuma akaba aburira abatekereza kuzana izi mpushya mu byaro ko bamenya ko Polisi ubu iri ahantu hose mu gihugu kandi batazatinda gutahurwa, aho yanakanguriye uwaba arufite wese ko yarushyikiriza Polisi imwegereye kandi atabikurikiranwaho.
Ingingo ya 609, ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Iy’ 610 yo ikagaragaza ko, umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n‟iby‟uwayihimbye.
English
Kinyarwanda











