Kuri uyu wambere taliki 29 Nyakanga umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel K.Gasana ari kumwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi basuye abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya polisi riri mu karere ka musanze aho baganirije abo bapolisi bakuru biga amasomo yo kurwego rwo hejuru ajyanye na gipolisi.
Abapolisi baturutse mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bari mu mahugurwa agenewe abapolisi bakuru ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC).
Aba banyeshuli bakaba bamuritse ubushakashatsi bakoze aho bari bavuye mu rugendo shuli kuva 7 -11 Nyakanga mu gihuku cya Kenya aho basuye ibigo bitandukanye.
IGP Gasana akaba yasabye aba banyeshuli kuba umusemburo w’umutekano mu bihugu byabo igihe bazaba bashoje amasomo yabo.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda yakomeje ababwira ko bakwiye kuba umusemburo w’impunduka mu bijyane n’umutekano, ndetse n’imiyoborere myiza.
Aba bapolisi 28 baturutse mu bihugu bikurikira: Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Ethiopia, Swaziland na Zambiya.
Mu minsi 4 bamaze basuye mu gihugu cya Kenya aho na mbere yaho basuye ibigo bitandukanye bwo mugihugu , aribyo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (MINEAC), Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC), Ikigo Isange One Stop Centre kiri mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Banasuye kandi uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi, Inzu ndangamurage ya Nyanza, Uruganda rw’Inyange, Uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu, n’akarere ka Rubavu.
Aba banyeshuli bakaba bavuze ko imiyobore mwiza itumwa habaho iterambere rirambye ndetse ko umutekano ari imwe mu nkingi z’ishoramari mu iterambere ry’inganda.
English
Kinyarwanda











