Mu Rwanda ruswa ifatwa nk’umuziro, Polisi y’u Rwanda nayo ikaba itihanganira ruswa yaba uyitanga n’uyihabwa.
Kimwe mu bigo bya Polisi byashyizeho ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa, ni ikigo cya Polisi gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga, imikorere y’iki kigo ikaba idaha agahenge uwagerageza gutanga ruswa ngo akorerwe ibitemewe n’amategeko.
Nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye ariko ngo hirinde ruswa, ntihabura abayifatirwamo cyangwa abahamagara abatunze ibinyabiziga bakabaka amafaranga bizeza ko babafasha kubona serivisi zitangwa n’iki kigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi vuba.
Urugero ni uwitwa Niyibizi Jean de Dieu w’imyaka 34 y’amavuko, usanzwe ukorera akazi k’ubushoferi mu Mujyi wa Kigali, wafashwe kuri uyu wa gatandatu, ubwo yageragezaga guha ruswa umupolisi ngo abone serivisi mu buryo bwihuse kandi nyamara hari ibyo yari yasabwe atari yujuje.
Umuyobozi w’iki kigo Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Kalinda yemeje aya makuru aho yagize ati:” Uyu mugabo koko yafashwe atanga ruswa y’amafaranga 10,000 agira ngo imodoka ye ihabwe ibyangombwa ko yanyuze mu isuzuma, akaba yari aje bwa gatatu kuko inshuro ebyiri za mbere hari ibyo bari bamutegetse gukoresha yari azi neza ko atakoresheje.”
CSP Karinda yamaganye iki gikorwa kandi agira ati:”Tujya twumva ko hari n’abantu bamwe biyitirira ko bakorana na Polisi cyangwa abahuza, bakizeza abatunze ibinyabiziga ko nibaza bakabaha amafaranga babafasha kubona ibyo bakeneye nubwo imodoka zabo zaba zitijuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda nta bantu nkabo ifite, abo ni abashaka kurya utwabo no guhesha isura mbi iki kigo.”
CSP Karinda yarangije avugako iyo utanze ruswa imodoka yawe ikemezwa ko ifite ubuziranenge kandi atari byo, byagukururira ingorane zirimo kugukoresha impanuka kuko aba atari nzima kandi ikayiteza n’ibindi binyabiziga, ibi bigashobora guhitana ubuzima bwawe n’ubw’abandi.
Niyibizi ku ruhande rwe, yiyemerera ko koko ayo mafaranga yashatse kuyaha umupolisi, akaba ngo yumvaga inshuro eshatu ari nyinshi adashaka kuzinyuramo, akaba yagize ati:” Nyuma yo gufatwa ,ubu nibwo numvise ububi bwa ruswa, nkaba mpamagarira bagenzi banjye cyane ab’abashoferi ko bareka gutanga ruswa kuko ifite ibibi byinshi birimo kumunga ubukungu bw’igihugu n’ibindi kandi uyifatiwemo ababihanirwa.”
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
English
Kinyarwanda











