Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ngororero: Yahasize ubuzima acukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 yaguye mu kidendezi cy’amazi we na bagenzi be bogerezagamo gasegereti bari bamaze gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Rutagara, mu murenge wa Muhanda, mu karere ka Ngororero, maze yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Theobald Kanamugire,yavuze ko nyakwigendera amaze kugwa muri icyo kidendezi cy’amazi, bagenzi be bakoranaga icyo gikorwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko mu ijoro ryo ku itariki 18 Gicurasi,bakoze ibishoboka byise bamukuramo, maze bitwikira ijoro bamujyana aho akomoka mu kagari ka Gihira,mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Rutsiro.

IP Kanamugire yavuze ko ikirombe bacukuyemo gasegereti ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

Yavuze ko umurambo w’uwo musore wajyanywe ku bitaro bya Murunda kugirango ukorerwe ibizamini.

IP Kanamugire yakanguriye abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishobora gushira ubuzima by’ubikora mu kaga.

Yagize ati:"Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira.”

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa kandi yatuma hafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.