Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngororero na Rubavu, ku itariki 17 Ugushyingo 2015, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka no kuri moto, ibakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo gutwara ibinyabiziga kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka.
Muri Ngororero, ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Marc Minani, naho mu ka Rubavu bukaba bwaratanzwe na Inspector of Police (IP) Janvier Nsana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
Ubu butumwa CIP Minani yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abakozi ba Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka, abo bakozi bakaba barimo abazihagarariye, abandi bakozi bazo muri aka karere barimo abakata amatike, n’abashoferi b’imodoka zazo, naho IP Nsana akaba yarabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ba Koperatize 17 z’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu.
Ikiganiro CIP Minani yagiranye n’abo bakozi ba Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka mu karere ka Ngororero cyabereye aho abagenzi bategera imodoka ho mu mujyi wako, hakaba ari mu kagari ka Kazabe, mu murenge wa Ngororero, naho IP Nsana akaba yaragitangiye mu kagari ka Bugoyi, mu murenge wa Gisenyi.
Uretse abatwara ibinyabiziga, abari baje gufatira imodoka aho zitegerwa muri Ngororero na bo bahawe ubutumwa bwo kudahishira umushoferi ndetse n’undi wese wishe amategeko y’umuhanda, ahubwo bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda.
CIP Minani yabwiye abo yagiranye na bo ikiganiro ati:" Iyo impanuka ibaye ntitoranya. Biri mu nyunyu za buri wese ukoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza byo kuwugendamo no kuwutwaramo ikinyabiziga."
Yabasobanuriye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa ahanini n’umuvuduko urenze urugero rwagenwe rwo gutwara ikinyabiziga, uburangare, kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga nko kuyihamagaza umuntu cyangwa kwitaba uyiguhamagayeho, kuyandikamo ubutumwa bugufi utwaye ikinyabiziga, no kugitwara wasinze cyangwa unaniwe.
Yasabye abashoferi gucika ku muco mubi uranga bamwe muri bo wo kuburirana mu gihe babisikana mu muhanda aho bakoresha ibimenyetso baziranyeho babyirana ko nta mupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda uri mu cyerekezo buri wese ajyamo, ubundi icyo kimenyetso kikavuga ko aho berekeje harimo umupolisi ushobora kubahanira amakosa abafatiyemo.
Aha CIP Minani akaba yarababwiye ati:"Ntimugakorere ku ijisho. Mujye mwibuka ko muba mutwaye abantu. Niyo haba nta mupolisi uri mu cyerekezo muri kujyamo, mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imitwarire y’ibinyabiziga."
Yibukije kandi abafite imodoka kujya basuzumisha ubuziranenge bwazo, aha akaba yarababwiye ko imodoka zitameze neza zishobora gutuma bakora cyangwa bagateza impanuka mu muhanda.
Yabwiye ubuyobozi bw’aho abagenzi bategera imodoka ho muri Ngororero guca ubukarasi ahubwo bugashyiraho uburyo buboneye butuma uje gutega imodoka ahererwa tike mu biro kandi ko abakozi ba Kompanyi zitwara abagenzi zihakorera bagomba kuba buri gihe bambaye ibibaranga birimo impuzankano n’ikarita y’akazi kugira ngo hirindwe abashobora kwiyita umukozi bazo bakaba bakora ibinyuranyije n’amategeko.
Yasabye abagenzi kuba "Ijisho ry’umutekano wo mu muhanda" baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’umuntu utwaye ikinyabiziga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yibutsa abanyamaguru nabo kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga kwambuka mu muhanda no kuwugendaho.
Ushinzwe imyitwarire myiza y’abakorera aho abagenzi bategera imodoka ho muri Ngororero, Munyentwari Mustafa yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abahakorera, maze abasaba kuzikurikiza kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza no kubumbatira umutekano waho .
IP Nsana yabwiye abo bayobozi ba Koperative 17 z’abamotari bo muri Rubavu ati:"Umwuga wanyu utuma mugera ahantu henshi. Mukwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wanyu kandi mukagira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko ."
Yabibukije ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushwa rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi kandi ababwira kujya babigendana mu gihe cyose batwaye moto.
IP Nsana na we yababwiye kubaha amategeko n’amabwiriza by’umwuga wabo nko kudatwara imitwaro kuri moto, no kudatwara abagenzi barenze umwe, kandi mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha ko bagomba guhagarara aho kwanga bagakomeza gutwara moto.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo yitwa Union des Cooperatives Taxis Motos de Rubavu (UCOTMRU), Gafora Sentibagwe yagize ati:"Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira twubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umwuga wacu, kandi tugaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’uwakoze, ugiye, cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko."
Yijeje Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu ko ubutumwa yabahaye bazabugeza ku banyamuryango ba UCOTMRU barenga 2000 kandi ko inama yabagiriye bazazikurikiza.
English
Kinyarwanda











