Polisi Ikorera mu karere ka Ngororero ishami rikorera mu muhanda ryafashe uwitwa Chrysostom Ntawiyoberwa w’imyaka 22 y’amavuko atwaye moto afite uruhushya rutemewe (perimi) mpimbano.
Ubusanzwe Chrysostom avuka mu karere ka Nyabihu,umurenge wa Jomba, akagari ka Nyamitanga ariko akaba ya fatiwe mukarere ka Ngororero, umurenge wa Kabaya,ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabaya mugihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane aho yayikuye n’abandi bantu baba bakorana.
Akimara gufatwa akaba yahise ahakana icyaha akavugako we perimi yayikuye kuri sitasiyo ya Nyarugenge i Kigali, maze Polisi ntiyajuyaje ihita ihamagara mu ishami rya Polisi rishinzwe ibinyabiziga n’umutekano wo mu muhanda (traffic) ngo babarebere ko urwo ruhushya rufite numero 1199280026144012 rwanditse basanga ntarwigeze rutangwa na Polisi y’urwanda.
Umuyobozi wa Polisi muri ako karere Senior Superintendent of Police (SSP) Alphonse zigira yavuze ko bari bamaze iminsi bafite amakuru ko hari perimi z’impimbano zikoreshwa ,ubu hakaba hamaze gufatwa perimi zigera kuri 3 z’impimbano.
Arasaba abantu ko bakwiye kwiga bagakora ibizamini bakabitsinda bakabona impushya zo gutwara muburyo bwemewe bakareka ababashuka ko bazibashakira muburyo bworoshye kuko bibagiraho ingaruka iyo bafashwe.
Uyu Ntawiyoberwa azahanishwa igihano giteganywa n’ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
aho iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ufatanwa inyandiko mpimbano ahanishwa igifungo cy’iri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
English
Kinyarwanda











