Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ngororero: Afatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda basabwe kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha

Abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha bo mu murenge wa Hindiro, mu karere ka Ngororero, bakanguriwe kongera imbaraga mu bikorwa byabo bigamije kunganira Polisi y’u Rwanda mu gukomeza kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo.

Abo bafatanyabikorwa  bo muri uyu murenge barenga 100 barimo Inkeragutabara, abagize urwego rwo kwicungira umutekano (Community Policing Committees -CPCs), abahagarariye amadini n’amatorero, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Ibi babisabwe mu nama yabahurije hamwe itariki 11 Gicurasi uyu mwaka ku biro by’uyu murenge biri mu kagari ka Rugendabari aho basuzumiraga hamwe uko imikoranire imeze mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Iyi nama yitabiriwe kandi iyoborwa n’ushinzwe imari mu karere ka Ngororero, Uwingoga Christophe, wabanje gushimira abitabiriye iyo nama uruhare bagira mu kubumbatira umutekano mu murenge wa Hindiro.

Yagize ati:"Kubumbatira umutekano ntibigomba guharirwa Polisi yonyine ahubwo ni inshingano ya buri muturarwanda kuko iyo uhungabanye bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage n’iry’igihugu muri rusange."

Uwingoga yakanguriye abagize izi nzego n’abaturage b’uyu murenge  muri rusange gufatanya mu kurwanya ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa.

Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi  y’u Rwanda ya Kabaya, Inspector of Police (IP), Ndayisenga Oreste, yasabye abitabiriye iyo nama  kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge, birimo urumogi, n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga biri ku isonga mu bitera ibyaha nk’ubujura, urugomo, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yasabye by’umwihariko  abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’amatorero n’amadini  kujya bigisha abanyeshuri bayobora n’abayoboke babo, cyane cyane urubyiruko, kwirinda ibiyobyabwenge bababwira ko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusinzi n’ubusambanyi, rimwe na rimwe bivamo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha mu karere ka Ngororero, Assistant Inspector of Police (AIP), Alexandre Minani, yabwiye abari bitabiriye iyo nama kurushaho gukangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo, gukora amarondo neza no gutanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa no kurwanya ibyaha.

Umwe mu bitabiriye iyi nama akaba n’umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Muramba witwa Mutuyimana Ildephonse  yagize ati:"Nari nzi ko umutekano ureba Polisi n’ubuyobozi. Nibwiraga  ko ibyanjye ari kwigisha gusa, none nyuma y’iyi nama nsobanukiwe neza ko kugirango nkomeze nigishe mu mutekano usesuye nsabwa kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko mpa Polisi n’izindi nzego zibishinzwe harimo n’iz’ibanze amakuru yatuma gikumirwa ndetse yanatuma hafatwa uwagikoze."