Ku itariki 13 Ukwakira 2015, abanyeshuri barenga 400 ba ETO Gatumba riherereye mu murenge wa Gatumba, akarere ka Ngororero, bigishijwe uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa kandi bagirwa inama yo kwima amatwi uwashaka kubagira igicuruzwa ahubwo bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.
Ibyo babyigishijwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Alexandre Minani akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere. Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’iri shuri ndetse n’abarezi baryigishamo.
AIP Minani yasobanuriye abo banyeshuri, abayobozi n’abarezi babo ko abakora ubwo bucuruzi bigaragaza nk’abagiraneza bakaba babwira abo baba bashaka kujya gucuruza, ko bashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga.
Yabibabwiye agira ati: "Iyo babagejeje iyo babajyanye babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabakoresha nk’ibicuruzwa babashora mu busambanyi."
AIP Minani yagiriye inama abo banyeshuri yo kwima amatwi uwaza abizeza biriya bitangaza, aha akaba yarababwiye ati:"Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano akubwira ngo arashaka kugukorera ibyo byiza! Ukwiye guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."
Yababwiye kandi ati:"Mukwiye kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga."
Na none AIP Minani yabasabye kutanywa no kudacuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi kuko uretse kuba ubwabyo binyuranyije n’amategeko bituma bakora ibyaha nko gukubita no gukoretsa, urugomo, gufata ku ngufu, n’ibindi .
Yabasobanuriye ko uretse kuba byabateza uburwayi, bishobora kandi gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe kandi ko ingaruka zazo zirimo kuva mu ishuri, kwirukanwa mu miryango kuri bamwe, ipfunwe, n’ubuzererezi, maze abasaba kubyirida no gukanguriura urubyiruko bagenzi babo kubyirinda.
Umuyobozi w’iryo shuri, Jean d’Amour Ugirinshuti yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abanyeshuri b’ishuri ayobora maze abasaba kuzazikurikiza uko zakabaye, aha akaba yarababwiye ko zizabafasha kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza habo heza.
Ugirinshuti yagize ati:" Ntakubeshye, nanjye sinari nsobanukiwe iby’icuruzwa ry’abantu. Nabyumvaga gutyo ahubwo nkibaza niba bwaba ari ubundi buryo bw’ubucakara bwadutse, ariko nyuma y’iyi nama nabisobanukiwe bihagije ku buryo bizamfasha kubirwanya."
Umwe muri abo banyeshuri akaba n’umuyobozi wa bagenzi be witwa Uwimana Jolie wiga mu mwaka wa gatanu mu ishami ry’amashanyarazi yagize ati:" Nasobanukiwe byimbitse uko icuruzwa ry’abantu rikorwa, ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, uko nabyirinda no kubirwanya".
Yasabye bagenzi be gukurikiza inama zose bagiriwe no gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakabasobanurira uko icuruzwa ry’abantu rikorwa bakurikije uko babyigishijwe.
English
Kinyarwanda











