Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Pierre Ndayisaba, ku wa 30 Ugushyingo 2015, yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’abanyeshuri bagera ku ijana, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.
Icyo kiganiro yakigiranye n’abanyeshuri bo muri aka karere batoranyijwe, biga mu mashuri abanza, ayisumbuye, abo mu mashuri makuru na Kaminuza, akaba yarakibahereye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro riri muri aka karere ka Ngoma (Integrated Polytechnic Regional Center -IPRC-East).
AIP Ndayisaba yasobanuriye urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yabibabwiye agira ati:"Hari bagenzi banyu bava mu ishuri kubera gutwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mukwiye kubyirinda kandi mugaha amakuru Polisi y’u Rwanda y’ababinywa , ababicuruza, n’ababikwirakwiza."
Yababwiye ko bishobora kandi gutuma bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, no gufata ku ngufu.
Yakomeje ababwira ati:"Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa. Mukwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."
Yashoje abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Nzikwinkunda Edson wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Kabare, yagize ati:" Urubyiruko, turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu."
Nzikwinkunda yagize kandi ati:"Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda cyatumye menya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwanjye mu kubirwanya."
Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gukangurira urundi rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Iri rushanwa rizatangira ku itariki 6 Ukuboza, Police handball club yaherukaga kuryitabira mu mwaka w’2004.icyo gihe Police handball cub yabaye iya kane ihabwa igikombe cyo kwitwara neza.
English
Kinyarwanda











