Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ngoma: Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kureka ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe

“Kunywa, gutunda no gucuruza inzoga zitemewe kimwe n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera, uretse kuba ari icyaha, biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu,  gusambanya abana n’ibindi..”.

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’umuvugizi wa Poliai mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma  ikora umukwabu mu rukerera rwo  ku italiki ya 29 Gashyantare uyu mwaka, mu murenge wa Kazo, mu kagari ka Gahurire, maze ifata ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe n’amategeko bitandukanye.

Uyu mukwabu wafatiwemo ibiro 6 by’urumogi, abantu babiri bari batetse Kanyanga, na litiro 731 z’inzoga z’inkorano zitemewe, ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu guteka iyo kanyanga no gukora izo nzoga zitemewe.

Ruriya rumogi rwafatanywe  uwitwa Musanabera Angelique w’imyaka 29 y’amavuko barumusanganye mu nzu ye.

Ziriya nzoga z’inkorano zitemewe ndetse n’ibyifashishwaga mu kuzikora byafatiwe mu ngo eshatu za Niyonkuru Elie w’imyaka 37 y’amavuko, urwa Ndagijimana Jean Baptiste w’imyaka 25 y’amavuko ndetse na Bikorimana Oreste w’imyaka 41 y’amavuko.

Niyotwizeye Japhet, uri mu kigero cy’imyaka 29 hamwe n’Uwase Diane w’imyaka 32, bombi baguwe gitumo batetse kanyanga bakaba yarafatanywe kandi ibikoresho bifashishaga mu kuyiteka birimo ingunguru n’insheke.

Aba bose n’ibyo bafatanywe kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe iperereza ryatangiye ngo harebwe inkomoko y’imyitwarire nk’iriya nyuma y’aho abaturage badasiba kugezwaho ububi n’ingaruka zo gukora , gukwirakwiza no kunywa ibiyobyabwenge.

Agaruka ku biyobyabwenge kandi , umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara  yavuze ko bitera uburwayi butandukanye uwabinyoye ndetse n’amakimbirane mu ngo.

IP Kayigi  yagize ati:"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe byangizwa, iyo mikorere ikaba iteza ubukene mu muryango".

Yongeyeho  ko biri mu bishora urubyiruko mu ngeso mbi nk’ubusambanyi,  bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagiriye inama abaturage yo kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

IP Kayigi yarangije yizeza ko , Polisi n’inzego z’ubutabera, babyumvikanyeho, yifuza ko imanza z’abantu baba bafatiwe mu bikorwa nk’ibi zatangira kujya zibera aho icyaha cyakorewe ngo abaturage basigaye babibonereho isomo ndetse bamenye uburemere bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’ingaruka bifite ku muryango nyarwanda, na cyane ku wabifatanywe n’ibihano abona n’icyo bitwara umuryango asize haba mu bukungu bwawo n’imibanire y’abawugize.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).