Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ngoma: Abatwara abagenzi kuri moto no ku magare biyemeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha

 Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yakoranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto no ku magare bagera ku 3600 ibakangurira kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya.

 Ibi byasabwe kandi byemerwa n’abakorera uyu mwuga mu mirenge ya Kibungo, Sake, na Rukira.

 Abo mu murenge wa Kibungo babikanguriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda, ubu butumwa akaba yarabubahereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Cyasemakamba.

 SSP Mutaganda yasabye abo batwara abagenzi kuri moto no ku magare kwirinda no  kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi bakubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda.

 Yababwiye ati:"Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kugira amakenga buri gihe kugira ngo mudatwara abantu bagiye gukora ibyaha cyangwa batwaye ibintu bitemewe n’amategeko."

 Yasabye abo bamotari kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho umugenzi urenze umwe, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe igihe cyose batwaye moto, kandi bagahaguruka ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.

 SSP Mutaganda yakomeje ababwira ati:"Gutangira amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru."

 Yabwiye kandi abo bakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi ati:"Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange kubera ko impanuka ishobora namwe kubakomeretsa cyangwa ikabahitana."

 Umwe muri abo bamotari witwa Ntakirutimana Ramadhan yabwiye bagenzi be ati:" Tugomba kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano. Mwibuke ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora umwuga wacu nta nkomyi."

 Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye kandi ayizeza ko bazazikurikiza.