Mu nama yahuje abagize komite za kominiti Polisingi bagera kuri 97 bakorera mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze ku italiki ya 16 Gicurasi, Polisi ikorera muri ako karere yabakanguriye gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano bakumira, banarwanya ibyaha aho batuye kandi bagafatanya bya hafi n’izindi nzego zishinzwe umutekano zibegereye.
Muri iyo nama yabereye ku cyicaro cy’umurenge wa Gacaca, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha muri ako karere, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira aherekejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca, Mukanyandwi Pélagie hamwe n’ukuriye urwego rwa Dasso muri uwo murenge, bibukije abahabwaga amahugurwa barimo n’abayobozi b’utugari twose tugize uyu murenge nka bamwe mu bayobora izo komite, ko buri gihe bagomba kwita ku kintu cyose babona gishobora guhungabanya umutekano bakakimenyesha bidatinze inzego zibishinzwe.
IP Ntiyamira yagize ati:”Mufite uruhare rukomeye mu micungire y’umutekano w’aho mutuye. Niyo mpamvu duhora tubibutsa gutangira amakuru ku gihe no gukangurira abaturanyi banyu kudaceceka mu gihe babona hari uwenda gukora icyaha kimwe no kutamuhishira iyo yarangije kugikora. Ibi kandi bigomba kongerwamo imbaraga kugirango umusaruro igihugu kibatezeho ugerweho.”
IP Ntiyamira yabakanguriye kandi gukora kinyamwuga no kuba intangarugero aho batuye kugirango bakomeze kwicungira umutekano bityo bagere ku iterambere rirambye, aha akaba yabasabye gukurikirana no guha ingufu amarondo kuko atuma ibyaha byinshi bikumirwa.
Akaba yaragize ati:”Mugomba kuba intangarugero mu baturanyi banyu, niyo mpamvu mugomba kwirinda ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano n’ibindi bikorwa byahungabanya umutekano, mukitabira umurimo mugateza imbere imiryango yanyu ndetse n’Igihugu.”
Mu bindi yabibukije, harimo kujya batanga amakuru y’imiryango ibanye nabi kugirango igirwe inama, ejo ayo makimbirane atazabaviramo gukubita no gukomeretsanya cyangwa kwicana nk’uko hari aho byagiye bigaragara.
Yabibukije kandi kubahiriza uburenganzira bw’umwana, barinda ko ahohoterwa cyangwa akoreshwa imirimo ivunanye ndetse abana bose bakajyanwa mu ishuri.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca, Madamu Mukanyandwi wari witabiriye iyo nama, yashimiye Polisi inama idashwema guha abaturage, anabasaba gushyira mu bikorwa impanuro bahawe na Polisi y’u Rwanda.
English
Kinyarwanda











