Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Musanze: Abapolisi 28 bo mu bihugu bya Afurika basoje amasomo y’ubuyobozi mu bya gipolisi bari bamazemo umwaka

Kanda hano urebe amafoto y'umuhango

Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka  Musanze, kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Kanama, habereye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi  28 bo ku rwego rwa ba  ofisiye bakuru  baturutse mu bihugu 9 byo muri Afurika, aya masomo akaba ari ayo ku rwego rwo hejuru y’ubuyobozi mu bya gipolisi.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheihk Musa Fazil Harelimana yavuze ko kuba abapolisi barangije aya mahugurwa  baturuka mu bihugu bitandukanye ari umusingi wo gukomeza ubutwererane muri ibyo bihugu cyane cyane mu rwego rwo gucunga umutekano.

Yakomeje agira ati:”Gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ni umusemburo w’umutekano, kandi umutekano ni inkingi y’iterambere. Niyo mpamvu kugirango dutere imbere tugomba mbere na mbere guha ubumenyi abashinzwe kurinda no gucunga umutekano”.

Kanda hano urebe amafoto y'umuhango

Minisitiri Harelimana yavuze kandi ko ubumenyi aba bapolisi bavanye muri iri shuri atari inyungu kuri bo cyangwa kuri Polisi z’ibihugu byabo gusa ahubwo bizagirira akamaro ibihugu bya Afurika muri rusange.

Yasoje asaba abarangije amasomo yabo, ko bagomba kuzaba intumwa nziza z’ishuri barangijemo babigaragariza mu kurangiza neza inshingano bazahabwa.

Mu ijambo yagajeje ku bari aho, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yavuze ko abapolisi barangije aya masomo abasigiye ubumenyi n’ubushobozi bizatuma batunganya imirimo yabo neza, akaba yaranabongereye ubumenyi mu gucunga umutekano.

Yavuze kandi ko kuba abitabiriye aya masomo baturuka mu bihugu bitandukanye byatumye basangira ubumenyi, n’ubunararibonye, bityo bikaba bizatuma habaho imikoranire irenze iyariho mbere hagati y’ibihugu byohereje abapolisi muri aya masomo.

Aya masomo akaba yari amaze umwaka kuko yatangiye muri Nzeri umwaka ushize, bakaba barabonye amasomo atandukanye ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’ishuri rikuru rya Polisi ryo mu Bwongereza (Bramshill Police College).

Abapolisi bitabiriye aya masomo bakaba baraturutse mu bihugu bitandukanye aribyo: Uganda, Tanzania, Zambia, Sudani y’amajyepfo, Kenya, Swaziland, Ethiopia, Burundi n’u Rwanda.

Kanda hano urebe amafoto y'umuhango