Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabera na Cyuve ho mu Karere ka Musanze, ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu.
Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Musanze, yasobanuriye abo banyeshuri amayeri akoreshwa n’abo bacuruza abantu anababwira ko igitsina gore cyane cyane abakobwa aribo bibasiwe kurusha abandi. Yaboneyeho kubabwira ko gutanga amakuru igihe hari uwo babona ashobora kuba ari muri icyo gikorwa, ari uburyo bw’ibanze bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.
IP Ntiyamira yagize ati” icuruzwa ry’abantu ni bumwe mu bucakara bugezweho kandi bukorwa hakoreshejwe ingufu kugirango batware abantu bajye gukoreshwa imirimo y’agahato harimo nk’ubusambanyi, n’ubwo mu Rwanda iryo curuzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, tugomba kurirwanya twivuye inyuma”.
IP Ntiyamira yakomeje agira ati” twebwe nka Polisi y’u Rwanda, intego yacu ni ukurwanya uko bishoboka kose icuruzwa ry’abantu kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi kikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange.Ndizera kandi ko tuzabigeraho ku bufatanye bwanyu ndetse n’abaturarwanda bose”.
IP Viateur Ntiyamira yongeye ati” U Rwanda ni Igihugu kidakeneye no kurwana n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu kandi turizera neza ko igihe cyose tuzahanahana amakuru kuri iryo curuzwa ry’abantu rizaranduka burundu”.
Asoza IP Ntiyamira yanaboneyeho umwanya wo gusaba aba banyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; naho abo banyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bumwizeza ko bugiye gukomeza ubwo bukangurambaga ndetse bazajya bategura kenshi ibiganiro mpaka mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo ububi bw’icuruzwa ry’abantu kimwe n’ingaruka z’ ibiyobyabwenge.
English
Kinyarwanda











