Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Musanze: Abanyeshuri bagize amahuriro yo gukumira ibyaha bagiriwe inama yo kurangwa n’ibikorwa

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yasuye abanyeshuri bagize amahuriro  ane yo kurwanya ibyaha, maze ibagira inama y’uburyo banoza ibyo bakora kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Abanyeshuri bahuguwe  ni abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Kabere n’abo mu rwa Muko.

Bahuguwe ku itariki 27 Gicurasi na Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage  ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Ayo mahuriro ane y’abo banyeshuri agamije kurwanya ihohoterwa  rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, inda zitateganyijwe ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.

IP Ntiyamira yagize ati:” Aya matsinda si ayo gushinga gusa, harebwa icyo yagezeho n’icyo akora, niyo mpamvu ariho.”

Yongeyeho ati:” Mubwire urubyiruko rugenzi rwanyu kongera ubufatanye rusanzwe rugirana na Polisi kugirango harwanywe ibibazo bimwe na bimwe duhura nabyo.”

IP Ntiyamira yagize kandi ati:” Gushyira hamwe kwanyu kwazana impinduka haba mu mashuri aho bamwe mu banyeshuri bishora mu biyobyabwenge, iwanyu mu miryango aho bamwe mu babyeyi banyu bakoresha abana imirimo ivunanye, ibihano bikakaye n’irindi hohoterwa ribera mu ngo,.. byose biba bikwiye gutangwaho amakuru kugira ngo bikumirwe bitaraba.”

Bagiriwe kandi inama yo gucisha ubutumwa bwabo mu makinamico n’indirimbo kandi bagatanga amakuru y’ibyaha bakoresheje imirongo itishyurwa yashyizweho na Polisi ariyo 112 ku butabazi bwihutirwa, 116 ku ihohoterwa rikorerwa umwana, 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 113 ku byaha byo mu muhanda, 997 ku birebana na ruswa ndetse na 111 ku nkongi z’umuriro.

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Mwurire mu karere ka Huye, n’urwa Cyamukiza mu karere ka Gisagara nabo baherutse gushinga amahuriro nk’ayo agamije cyane cyane kurwanya ibiyobyabwenge.

Kugeza ubu, bene ayo mahuriro y’abanyeshuri arakabakaba 1000 mu gihugu cyose.