Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Mukwiye gufata iya mbere mukarwanya iterabwoba kuko ryiyitirira umwenda wanyu- ACP Basabose

Ubu butumwa bwahawe abayobozi  b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda , mu mwiherero bari barimo   mu karere ka Muhanga, mu ishuri ryitwa “Ecole  de Fille Islamique  Hamdan Bin Rachid”   tariki ya 24 Ukuboza , mu kiganiro bahawe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Denis Basabose , uyobora ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda.

Uyu mwiherero wamaze iminsi itatu  ukaba wari uhuriyemo abayobozi b’idini mu turere twose, abayobozi ku rwego rw’Intara zose, abayobora komite na za komisiyo ku rwego rw’igihugu bose bageraga kuri 80, bayobowe na Mufti w’u Rwanda. 

Mu kiganiro yabahaye, ACP Basabose , yabasabye kugira  uruhare mu gukumira no kurwanya  ibyaha, bafatanya muri byose n’inzego zishinzwe umutekano cyane cyane Polisi ibegereye, batanga amakuru y’icyahungabanya umutekano  kugira ngo habeho gukumira.

ACP Basabose yavuze birambuye ku butangondwa , avuga ko buri gihe abakora iterabwoba n’abigisha amatwara y’ubutagondwa , bitwikira umwenda w’idini ya Isilamu kandi  bifashisha ikoranabuhanga ngo boreke imbaga y’inzirakarengane.

Yakomeje aganira nabo ku bantu bakoresha izina rya Isilamu mu bikorwa bihungabanya umutekano hamwe na hamwe mu bihugu byo ku isi, bityo abasaba ko bagira uruhare mu kubyamagana no gukumira ko hari abagerageza kubikora hano mu gihugu cyacu cyane cyane bamenyesha Polisi n’izindi nzego.

Kuri iyi ngingo, ACP Basabose yagize ati:” Mukwiye gufata iya mbere mukamagana kandi mukarwanya, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, abigisha n’abakora iterabwoba n’amatwara yabyo kuko babikora bitwikiriye umwenda w’idini ya Isilamu.”

Yakomeje ababwira ko uburyo bwiza bwo kubirwanya ari  ukwifashisha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga kugirango ijwi ry’abashaka icyiza ryiyongere kandi riganze iry’abakora ibibi cyane cyane bashyize imbere guhitana ubuzima bwa benshi batari mu murongo wabo.

Yakomeje agira ati:”Guhagarika Jenoside no kongera kubaka igihugu kugeza aho kigeze ubu byatanzweho ikiguzi kinini ku buryo tutakwihanganira utu dutsiko dushaka kudusubiza mu icuraburindi,…ni ngombwa ko dukomeza kuba  maso tugahangana n’iki kibazo biciye mu bukangurambaga, kuko bishobora kuba ikibazo ku mutekano, aha rero imbaraga n’umusanzu wanyu birakenewe.”

Yabwiye  aba bayobozi  ko ahamaze kugaragara ubutagondwa ari hake ariko hagomba kubera isomo abandi ngo bitabire ubufatanye mu kubirwanya aho yagize ati:” Mukwiye kumenya abayoboke banyu , aho baba, abo babana  n’imibereho yabo ndetse mukagira n’uruhare mu gukuraho amashuri ya “Madarasa” bivugwa ko yigishirizwamo amatwara y’ubutagondwa n’ibijyanye nayo; igihe cyose mugize amakenga ku muyoboke wanyu, mwihutire kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.”

ACP Basabose yarangije ashima ubufatanye buri hagati ya Polisi  ndetse n’abayisilamu mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere no kubungabunga umutekano. Yakomeje asaba abo bayobozi mu idini gukomeza kwitabira gahunda za Leta zinyuranye, kumenya no kumenyesha abo bayobora uruhare rwabo ku mutekano w’igihugu no ku iterambere ryacyo.