Abagize Komite zo kwicura umutekano(CPC’s), urwego rwa DASSO ,abayobozi b’inzego z’ibanze, na bavuga rikijyana mu karere ka Muhanga kuri uyu wambere tariki ya 22 Ukuboza bateraniye i Kamabuye bafata ingamba zo gukaza umutekano muri izi mpera z’umwaka.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi Laurent Rurangwa, yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko bagomba kwegera abaturage bakabakangurira kwicungira umutekano kandi bakirinda kwishora mu byaha, nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Rurangwa yagize ati, “Ntago umuntu yatanga icyo adafite, niyo mpamvu mugomba kuba intanga rugero kubaturage muyobora aho mubona bibagoye mukihutira kumenyesha inzego zibakuriye harimo izishinzwe umutekano .
Abari bitabiriye iyi nama bakaba basabwe gushyira mu bikorwa gahunda y’ijisho ry’umuturanyi neza kugira ngo hirindwe ibibazo n’amakimbirane abera mu miryango.
Inspector of Police (IP) Clever Kayihura ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage byo kurwanya no gukumira ibyaha, yabasabye kwirinda ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa,ubujura, ihoterwa ribera mu ngo byose akeshi biterwa no gukoresha ibiyobyabenge.
IP Kayihura, yakomeje avuga ko ubufatanye bw’inzego z’ibanze ari ngobwa mu guhashya no kugumira ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge, maze asaba urwego rwa DASSO gukaza amarondo mu mi mirenge yabo.
English
Kinyarwanda











