Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Minisitiri w'umutekano yashimye abanyamakuru uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukuboza 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama y’umunsi umwe yahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru  bakorera  ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda. Muri iki kiganiro,abanyamakuru bagejejweho ishusho y’uko ibyaha yari iteye muri aya mezi atatu ashize, aho ibyaha muri rusange byagabanyutseho 7,5%.

Mu byaha byari ku isonga harimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge,gukubita no gukomeretsa,ruswa,icuruzwa ry’abantu. Bimwe mu byatumye ibi byaha bigabanyuka ni uko habayeho ubufatanye bushimishije hagati y’abaturage,Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kuwanya ibyaha muri rusange.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) Madame Rose Rwabuhihi nawe yitabiriye iyi nama, akaba yaganiriye n’abanyamakuru ku bijyanye n’uko bagira uruhare rurushijeho ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Madame Rose Rwabuhihi yabwiye aba banyamakuru ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo abasaba ubufatanye no kujya bandika kinyamwuga inkuru zijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugirango bifashe mu bijyanye n’ubutabera ndetse binatume abahohotewe, izi nkuru zitabagiraho ingaruka mbi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana we yabwiye abanyamakuru ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zinyuranye zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Muri buri karere hashyizweho agashami gashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima ndetse n’iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.Yakomeje avuga kandi ko hashyizweho ikigo Isange One stop center gishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru ndetse hakaba hari n’amashami y’iki kigo mu turere 17.

 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje abwira abo banyamakuru ko muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha,Polisi y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo  kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo ndetse  no kubikemura. Hashyizweho  imodoka zizenguruka zirimo abakozi n’ibikoresho ku buryo bakemura ibibazo mu rwego by’ubugenzacyaha ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IGP Gasana yakomeje avuga ko abapolisi bahabwa n’amahugurwa atandukanye ku buryo bifasha gukemura ibyaha bitandukanye.Hariho kandi n’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda bya Kacyiru ndetse n’ibigo nderabuzima bya Polisi y’u Rwanda mu turere twa Huye,Karongi,Musanze ndetse na Gishali mu karere ka Rwamagana ku buryo bifasha mu by’ubuvuzi bw’abaturage ndetse no mu bijyanye n’ubugenzacyaha.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yasozaga iyi nama yahuje Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru, yashimye ubufatanye bw’izi nzego zombi mu gukumira no kurwanya ibyaha. Minisitiri Harelimana yagize ati:”kuba abaturage bagana Polisi y’u Rwanda,bayifitiye icyizere kinini,namwe mubigiramo uruhare rukomeye, ndabibashimiye”.

Yasoje asaba abanyamakuru gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza z’umuco nyarwanda kuko ariwo nkingi y’iterambere.