Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana yasabye abashinzwe umutekano mu bamotari b’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO kuzirikana cyane umutekano w’igihugu mu kazi kabo ka buri munsi.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabivuze tariki ya 29 Mutarama, mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga amahugurwa y’ukwezi y’abashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi kuri moto 281, bakoze mu byiciro bibiri bitandukanye, bakaba bibumbiye mu makoperatiwe atandukanye akorera hirya no hino mu gihugu, yose yibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAMO.
Yagize ati: “kugira amakoperative nk’aya, byerekana ko igihugu gifite umurongo mwiza; mugomba rero kubiheraho muba imboni z’umutekano aho mukorera hose, muharanira kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage. “
Yashimye uruhare bagira mu baturage avuga ati:’” Moto zitwara abagenzi zifatiye runini abaturage, akaba ariyo mpamvu tubaha ubumenyi butuma mukora akazi kinyamwuga, bikaba biri muri gahunda yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo gutunganya neza umwuga wanyu”.
Yakomeje agira ati:” kugira abashinzwe umutekano w’abatwara abagenzi kuri moto ni imwe muri gahunda z’ubufatanye mu kwicungira umutekano, ku buryo mu gihe utwaye umugenzi, uba ugomba kwitonda, ukumva neza ibyo uwo utwaye avuga n’abo baganira. Igihe cyose ugomba kumenya ibyo umugenzi utwaye afite, ndetse mu gihe ugize amakenga ugahita ubimenyesha Polisi”.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu yabijeje ubufasha bwa Minisiteri n’ubwa Polisi y’u Rwanda ku buryo mu gihe bizagaragara ko amahugurwa nk’ayo azaba akenewe, bazayahabwa, bityo nabo abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rubereye ejo hazaza”.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) Commissioner of Police (CP), John Bosco Kabera yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bahawe ubumenyi buhagije, ku buryo buzafasha kuzuza neza inshingano zabo.
CP Kabera yakomeje agira ati: “ bigishijwe n’inzobere zo ku rwego rwo hejuru, zikaba zarabahaye ubumenyi mu bijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda, ubutabazi bw’ibanze, uruhare rwabo mu gukumira ibyaha, uruhare rw’abamotari mu kurwanya iterabwoba, kugira indangagaciro z’akazi, uruhare rwabo mu kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge, gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi”.
Umwe mu bahuguwe witwa Shirimpumu Romuald uyobora abashinzwe umutekano mu bamotari bo mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yizeye ko nyuma y’aya mahugurwa hazaboneka umusaruro mwiza mu kazi kabo, kuko mbere habonekaga bamwe barangwa na ruswa, ubusinzi, kutita ku nshingano zabo n’ibindi.
Yagize ati:” aya mahugurwa yadusigiye indangagaciro z’akazi ndetse no kugira imyitwarire myiza mu kazi. Twiyemeje kandi kongera amasaha y’akazi akava kuri 12 akagera kuri 24; ndetse tuniyemeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda duhanahana amakuru ku gihe”.
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative Katabarwa Augustin, yavuze ko aya mahugurwa yaje akurikira amasezerano yo mu kwezi k’Ukwakira 2015, yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda, urugaga nyarwanda rw’amakoperative (NCCR) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).
Yagize ati: “Aya masezerano y’ubufatanye arasobanutse kandi akubiyemo ingingo zitandukanye. Twahisemo amahugurwa y’abanyamuryango ba FERWACOTAMO kubera akamaro bafitiye abaturage. Benshi mu bamotari ni urubyiruko ndetse kubera umwuga wabo, bahura n’abantu benshi banyuranye, uruhare rwabo rero mu gucunga umutekano ni ingenzi cyane”.
Katabarwa yakomeje avuga ko urugaga nyarwanda rw’amakoperative rugizwe n’amakoperatize 7500 n’abanyamuryango bose hamwe miliyoni eshatu ku buryo bateganya ko abagera ku 2000 bazahabwa amahugurwa na Polisi y’u Rwanda kubera ayo masezerano y’impande zombi.
Yanavuze ko mu rwego rwo kwihutisha itangwa ry’amakuru ku buryo bwihuse kandi bugezweho, aba bashinzwe umutekano mu batwara za moto bazahabwa terefone zigezweho zizabafasha kuzuza neza izo nshingano zabo.
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubumenyi yahaye abo bashinzwe kugenzura umutekano mu batwara moto, akaba yakomeje avuga ko imikorere yabo igiye gutanga umusaruro mwiza ku buryo bizagaragarira buri wese.
Mu gusoza ayo mahugurwa, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yahaye impamyabushobozi batatu ba mbere babaye intangarugero muri aya mahugurwa.
English
Kinyarwanda











