Minisitiri Fred Teeven ushinzwe abinjira n’abasohoka, umutekano n’ubutabera w’u Buholandi uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2014, yasuye Polisi y’u Rwanda.
Uru ruzinduko rukaba rwari rugamije kwirebera ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Akigera ku Kacyiru yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, akaba yamusobanuriye ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo kuba yarashyizeho ikigo Isange One Stop Centre giha ubuvuzi ndetse kigafasha mu by’amategeko abahuye n’ihohoterwa, anamusobanurira ko kuri buri sitasiyo ya Polisi hari umupolisi ushinzwe kwakira abakorewe ihohoterwa, ndetse n’uryo Polisi ihora ikorera ubukangurambaga abaturage mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yakomeje amubwira ko nyamara n’ubwo ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigabanuka, iki cyaha kiracyaza mu bya mbere bigaragara mu gihugu
IGP Gasana yavuze ko kugabanuka kw’ibi byaha babifashwamo n’abaturage kubera imikoranire myiza bafitanya na Polisi binyuze muri kominiti Polisingi.
Yasoje amushimira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Leta y’ubuholandi
Minisitiri Fred Teeven yashimye intambwe Polisi y’u Rwanda yateye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho yagize ati: “ Nshimishijwe n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, birashimishije kandi kubona ukuntu bafite ubushake bwo guca burundu ihohoterwa”.
Igihugu cy’ubuholandi kibinyujije muri ambasade yabo iri i Kigali kikaba gitera inkunga Polisi y’u Rwanda muri byinshi, harimo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
English
Kinyarwanda











