Abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi buzuza neza inshingano zabo ndetse bagakora n’ibikorwa bihesha ishema u Rwanda. Bimwe muri ibyo bikorwa, ni ibiteza imbere imibereho myiza y’abaturage baba barahuye n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, imvururu n’ibindi. Hari n’ibindi byiza bahakorera; nko gukora umuganda hubakwa amashuri, gusana imihanda, kubaka za rondereza n’ibindi. Ibi ni ibyo twatangarijwe na Assistant Commissioner of Police Jimmy Hodari, akaba ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri polisi y’u Rwanda. Ibindi ku buryo burambuye ni mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru:
Ikibazo: Ibikorwa byo kohereza abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro byatangiye ryari?
Igisubizo: Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu mwaka w’2005. Icyo gihe hoherejwe abapolisi 49 mu Ntara ya Darfur muri Sudani, kubera ibibazo by’umutekano muke byariyo. Abo bapolisi bari bafite akazi ko gucunga umutekano no gutanga ubumenyi mu bya gipolisi.
Ikibazo: Mwatubwira impamvu Polisi y’ u Rwanda yohereza abapolisi bayo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro?
Igisubizo: Ubundi iyo igihugu kiri cyangwa kivuye mu ntambara, Loni isaba ibihugu biyigize gutanga umusanzu wabyo mu gufasha icyo gihugu. U Rwanda rero ruri mu bihugu byasabwe gufasha. Twasanze rero ari ngombwa gutanga umusanzu wacu cyane cyane ko na Sudani yemeye ko tujyayo.
Ikibazo: Kugeza ubu, abapolisi b’u Rwanda bari mu bihugu bingahe?
Igisubizo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Sudani, Liberiya, Haiti, Sudani y’Epfo, Côte d’Ivoire, Mali, Centrafrique, ndetse no mu gace ka Abyei kari hagati ya sudani zombi.
Ikibazo: Ese abapolisi boherejweyo bakora ibihe bikorwa?
Igisubizo: Aboherezwayo hari akazi kihariye baba bashinzwe gukora. Twavuga nko kwigisha no gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ubugenzacyaha, kubahiriza amategeko y’umuhanda n’ibindi. Gutanga ubwo bumenyi rero ni ngombwa kuko akenshi na kenshi mu bihugu biba bivuye mu ntambara nta Polisi ikora kinyamwuga iba ihari biba ari ugufasha mu kuyubaka.
Ikibazo: Ese iyo mugenzuye musanga abo bapolisi ibyo bakora bitanga umusaruro?
Igisubizo: Kugeza ubu raporo tubona ituruka hirya no hino aho abapolisi bacu bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, ivuga ko bakora neza akazi kabo. Ibyo rero ni ishema ku Rwanda. Ibikorwa bakora rero biba bikubiye mu butumwa bahawe na Loni kandi bigirira akamaro abaturage b’ibihugu bakoreramo.
Ikibazo: Kuva mwatangira kubohereza kugeza ubu, abapolisi bamaze kujya muri ubwo butumwa ni bangahe?
Igisubizo: Abapolisi b’u Rwanda bamaze kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ni 2592. Abariyo kugeza ubu ni 620. Abo rero bagabanyije mu byiciro bitatu:
Icyiciro cya mbere kigizwe n’ababa bafite ubumenyi bwihariye bafasha mu bijyanye no gutanga ubumenyi ku nzego z’umutekano muri ibyo bihugu, kubijyanye no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi, kwigisha amategeko y’umuhanda, kwigisha ibirebana n’imikorere y’ubugenzacyaha n’ibindi.
Ikindi cyiciro twohereza ni abafasha mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abakozi, ibikoresho ndetse n’inyubako za Loni muri ibyo bihugu n’ibindi.
Icyiciro cya nyuma, kigizwe n’abapolisi bo mu nzego z’ubuyobozi. Aba boherezwa kujya kuyobora amashami n’inzego ndetse n’ibikorwa bya Loni mu butumwa baba barimo.
Ikibazo: Kugira ngo butumwa bigenda bite?umupolisi yemererwe kujya mu
Igisubizo: Mbere na mbere hari ibyo Loni isaba. Ikigenderwaho cyane ni ubumenyi, kuko baba bazahurirayo n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu. Turabategura rero. Bifata amezi agera kuri atatu, kandi bishingira ku bumenyi bwabo.
Iyo birangiye rero, Loni iraza ikabigiramo nayo uruhare, kuko iza ikabakoresha ibizamini, bityo ababitsinze bakagenda. Abo bavuzwe ni icyiciro cya mbere. Loni kandi iza no gusuzuma ibikoresho abapolisi bacu bazitwaza, ni ukuvuga abazacunga umutekano w’abayobozi n’ibikoresho bya Loni. Twabavuze bari mu cyiciro cya kabiri. Abandi bagenda mu rwego rw’ubuyobozi, nabo bakora ibizamini bitangwa na Loni. Urugero natanga ni uko hari n’umupolisi wacu uyobora Polisi zose ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire.
Ikibazo: Turagira ngo noneho mugire n’icyo muvuga ku bapolisikazi mwohereza mu butumwa hirya no hino bwa Loni.
Igisubizo: Ubundi Loni, yifuza kugira abapolisikazi benshi. Aho rero u Rwanda rutangiriye kubohereza, byashimishije cyane Umuryango w’Abibumbye. Twebwe rero biratworohera cyane. U Rwanda ni urwa mbere muri Afurika kuba rufite abapolisikazi benshi mu butumwa hirya no hino ku isi. Bagaragara cyane muri cya cyiciro cy’abafite ubumenyi bwihariye bajya gutanga. Aha twavuga mu bijyanye no kwigisha kwirinda no gukumira ihohoterwa n’ibindi.
Nanakumenyesha ko muri Centrafrique, umupolisikazi wacu, ariwe uyobora itsinda ry’abapolisi bose mu bijyanye n’ibikorwa byo gutabara abantu bavanywe mu byabo no kurwanya ihohoterwa.
English
Kinyarwanda











