Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Local Defence bakoreraga mu karere ka Gasabo basezerewe ku mugaragaro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya ya 18 Nyakanga, mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo gusezerera ku mugaragaro local defence 227  bakoreraga muri ako karere 43 muribo bakaba bara komeje bakajya muri Dasso.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson  Ntaganda  yabashimiye umurimo bakoze bafasha mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yavuze ko kuba basubiye mu buzima busanzwe bidakuraho ko bagomba gukurikirana umutekano w’aho batuye barushaho gukorana n’inzego z’umutekano zirimo iza Polisi.

Yababwiyeko kuba batanze umwambaro bakoranaga  akazi bitavuzeko bagiye kwiyicarira bakarebera abakora ibyaha ,ahubwo ko bazarushaho gutanga amakuru no kuyatangira ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Willy Ndizeye yabwiye abo  basezerewe ko bazakomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano, bagakomeza gukunda igihugu no gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bindi bikorwa by’iterambere.  

Yabashimiye umurava n’ubwitange bakoranye akazi ko kubungabunga umutekano,abasaba gukomeza ubwo bunyanga mugayo bafatanya n’abo basanze.

Yabakanguriye  kandi kwibumbira mu mashyirahamwe kugirango baziteze imbere kuko bizabafasha mu rugamba rw’itera mbere u Rwanda rurimo.