Kuri uyu wa kane tariki ya 3 Nyakanga, mu karere ka Gatsibo habereye umuhango wo gusezerera ku mugaragaro local defence 140 bakoreraga muri ako karere.
Muri uwo muhango wo kubasezerera ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (Spt.) Gerald Habiyambere yabashimiye umurimo bakoze bafasha mu kurwanya no gukumira ibyaha mu duce bakoreragamo.
Superintendent Habiyambere yavuze ko local difence bagize uruhare runini mu kurwanya inkozi z’ibibi cyane cyane abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.
Yabasabye ko n’ubwo basezerewe bazakomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano, bagakomeza gukunda igihugu no gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no mu bindi bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Amboise Ruboneza yavuze ko kubahiriza umutekano ari inshingano za buri munyarwanda, nawe akaba yabasabye gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu kwrinda ikintu cyose gishobora gusubiza inyuma iterambere ryabo.
Ruboneza yabasabye kandi kwibumbira mu mashyirahamwe kugirango biteze imbere kuko yabafasha kubona inguzanyo zatuma bashaka imishinga yo kubateza imbere.
Local Defence ikaba igiye gusimburwa n’urwego rushya rushinzwe umutekano mu karere (Dasso).
Abazaba bagize uru rwego rwa Dasso bagera ku 2181 barimo ab’igitsinagore 229 batangiye amahugurwa y’amezi 3, bakaba bahugurirwa mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
English
Kinyarwanda











