Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kwiyambura ubuzima si wo mwanzuro ukwiye wo gukemura ibibazo

Birashoboka ko wagira ibibazo mu buzima  kugera n’aho usigara ubon’ udashobora kubikemura cyangwa ng’ubiboner’ igisubizo.

Bamwe bafata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima nka bumwe mu buryo bwo kubukemura cyangwa kubihunga.

Mu byo bakoresha, harimo kunywa imiti itandukanye, harimo iyo kuvura amatungo,cyangwa iy’abantu , ikaze cyangwa myinshi.

Abandi bahitamo kunywa imiti ikoreshwa mu buhinzi nka Tioda, kwimanika bakoresheje imigozi, n’ imyenda baboshye, kwiroha mu biyaga, inzuzi, n’imigezi.

Kwiyahura, n’igikorwa umuntu akora agamije kwiyambura ubuzima. Bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo kwiheba, ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubukene, amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo, indwara zidakira n’ibindi.

Bishobora guterwa kandi n’ubwumvikane buke hagati y’umuntu n’undi,yaba umuvandimwe cyangwa undi wese, gutereranwa n’umuryango ndetse  n’inshuti mu gihe  cy’ibibazo.

Kwiyahura kandi bishobora no guterwa  n’ubwigunge, kubura akazi, no guhungabana.

Mu Rwanda, ntibikunze kubaho ariko n’ubwo yaba umuntu umwe wiyambuye ubuzima , igihugu kiba gihombye byinshi.

Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturage kugisha inama no kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo n’amakimbirane aho gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Ubu butumwa buje bukurikima inkuru ibabaje aho umugabo uri mu kigero cy’imyaka 52 ,wari utuye mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, yimanitse akoresheje umugozi ku ya 31 Mutarama.Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe ibizamini.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo,Chief Supt. of Police (CSP), Hubert Gashagaza,yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye yiyahura.

Yagize ati, ˝Kwiyahura biteza ingaruka zirimo ubupfakazi,ubupfubyi, ubukene, inzangano ndetse n’igesebo ku muryango.Mu by’ukuri, n’uguteza ibindi bibazo aho kubicyemura cyangwa kubihunga˝.

Polisi y’u Rwanda na none irakangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bantu bafite ibibazo bishobora kuganisha ku kwuyambura ubuzima.