Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kurwanya urusaku rubangamira abantu ni ugushyira mu bikorwa amategeko ni n’inshingano za Polisi

Nyuma y’uko mu byumweru bishize Polisi y’u Rwanda ifashe bamwe mu bahagarariye insengero n’amatorero, ba nyir’utubari n’utubyiniro, ndetse bamwe muri bo bagafungirwa ibikorwa byabo kubera “kubuza umudendezo w’abanyarwanda” baturanye nabo, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abanyarwanda ko ibi byose bitakozwe kugirango ibangamire ibyo bita “uburenganzira” cyangwa “imikorere” yabo, ahubwo ari ukubahiriza amategeko nk’uko ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda n’ingingo ya 37 na 108 z’itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda bibiteganya . 

Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w‟abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Gushyira mu bikorwa aya mategeko n’aya mategeko ngenga bije nyuma y’inama umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bagiranye n’abahagarariye amadini n’amatorero ndetse naba nyir’utubari n’utubyiniro bakumvikana ku mikorere yabo buri wese atabangamiye umudendezo w’abanyarwanda.

Kuri iyi ngingo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko bamwe muri ba nyir’utubari n’utubyiniro bananiwe kubahiriza amategeko kimwe no gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye cyane cyane mu gushyira ibikuta bitangira amajwi nk’uko babyemeranyijweho muri izo nama zitandukanye.

Aha akaba yaragize ati:” Niba ufite uburenganzira bwo gucuranga no gufasha abantu kwidagadura, gerageza ugabanye urusaku kugirango utabangamira umudendezo w’abandi, ikibazo ni uko hari utubari twahindutse utubyiniro tudakurikije amategeko kandi nta n’ibikoresho n’ibyangombwa bafite, ibyo rero Polisi y’u Rwanda ntizabyihanganira”.

Yakomeje agira ati:”Kuki hari abatumva ishyirwa mu bikorwa ry’aya mategeko n’amabwiriza, niba uri nyir’akabari kora ibyo amategeko agusaba, ikindi ba nyir’utubyiniro nabo barasabwa kubahiriza amategeko”.

Avuga ku kibazo cy’amadini n’amatorero, ACP Gatare yasobanuye ko mu nama zitandukanye basobanuriwe bihagije icyo amategeko n’amabwiriza abasaba kandi bemeranywa ko bagiye kubyubahiriza, akaba yagize ati:”Abanyamadini n’amatorero bo ubwabo babyumva neza”.

ACP Gatare yavuze ko muri izo nama abanyamadini n’amatorero biyemeje kubahiriza amategeko, kandi bagakorera ibikorwa byabo aho amategeko abemerara kandi banayubahiriza, anongeraho ko hari bamwe bubahirije ibyo umujyi wa Kigali na Polisi bumvikanye, anasaba abatarumva icyo basabwa kubahiriza amategeko.