Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yateganyirije abapolisi bayo amahugurwa yihariye, bikaba ari mu buryo bwo kubaka igipolisi cy’umwuga, bityo kikabasha guhangana n’ibyaha bikorwa muri iki gihe bijyanye n’iterambere isi igezeho.
Ibi yabivuze tariki ya 1 Werurwe, ubwo yasozaga amahugurwa y’amezi abiri mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) mu karere ka Rwamagana. Yahuje abapolisi 84 bazahugura bagenzi babo, bakaba barahawe ubumenyi mu byiciro bitatu byihariye: 25 bigishijwe ibijyanye no kurinda abayobozi, 32 bize ibirebana no guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze naho 27 bo bigishwa ibyerekeranye no gucunga umutekano wo mu muhanda.
IGP Gasana yagize ati:” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ko mu gihugu cyacu hari umutekano usesuye bityo rero Polisi y’u Rwanda igomba guhora yiteguye kuwurinda. Ibi rero bizagerwaho ari uko amahugurwa nk’aya abayeho kandi agakomeza gukorwa.
Avuga kuri ayo mahugurwa, IGP Gasana yashimangiye ko intego yayo ahanini, iba ari ugutuma abapolisi bahora biteguye guhangana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano aho bari hose, ndetse no mu mahanga aho bari mu butumwa bw’amahoro. Yasabye abahuguwe guhora baharanira kwihugura kugira ngo barusheho kugira ubumenyi bwisumbuyeho.
Yagize ati: “mugomba guhora muharanira indangagaciro z’Igihugu, muba inyangamugayo kandi mukorera mu mucyo n’ubwitange”.
Abahuguwe bazageza ubumenyi kuri bagenzi babo ku buryo buzagera kuri benshi.
English
Kinyarwanda











