Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kirehe: Habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 Ku itariki 20 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakanguriye abantu bagera ku 150 batuye mu kagari ka Kiremera, ho mu murenge wa Kigarama, kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi byaha.

 Ubu butumwa babuherewe mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka akarere.

 IP Gahigi yabasobanuriye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’ibitsina byombi, aha, akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore utota cyangwa agahoza ku nkeke uwo bashakanye.

 Yakomeje ababwira ko ibyo byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, Muriture, ndetse n’ibindi, maze abagira inama yo kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

 Yababwiye kujya kandi bamenyesha Polisi y’u Rwanda amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bayihamagara kuri 3512 na 3029.

 Umwe muri abo baturage witwa Harerimana Jean Bosco yagize ati:"Si nari nzi amoko y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko nyuma y’ikiganiro twahawe na  Polisi y’u Rwanda; nabisobanukiwe neza, kandi niyemeje kuba umufatanyabikorwa wayo mu kubirwanya no kubikumira."

 Undi witwa Barihenda Juvenal yagize ati:"Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntibigomba guharirwa Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego, ahubwo buri wese akwiye kumva ko bimureba."

 Usibye gukangurira abitabiriye iyo nama kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, IP Gahigi yunze abashakanye  bagize imiryango ibiri bari bamaze igihe kirekire babanye nabi.

 Iyo miryango yunzwe ni uwa Munyakayanza Hassan n’umugore we witwa Nyirasafari Christine, ndetse n’uwa Kayitare Elie n’umugore we witwa Izagiriza Denise.

 Munyakayanza yagize ati:" Polisi y’u Rwanda igaruye umwuka mwiza mu rugo rwacu. Dutangiye ubuzima bushya, ubuzima buzira amakimbirane."

 Izagiriza (muka Kayitare) yagize ati:"Imibereho yo guhora mu ntonganya z’urudaca yaratudindije. Kuryana birangiranye n’uyu munsi, kandi ndashima Polisi y’u Rwanda yanyunze n’umugabo wanjye."

 Yavuze ko azakurikiza inama zose Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabagiriwe.