Ku itariki ya 29 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yahaye ibiganiro abaturage bagera kuri 500 bo mu murenge wa Mushikiri, ibakangurira kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo. Mu kiganiro bahawe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage hagamijwe kwirinda ibyaha (DCLO) muri aka karere Inspector of Police (IP) Gahigi Harelimana ,yasobanuriye aba baturage ubwoko bw’ihohoterwa, n’uko mu Rwanda rihagaze kugeza ubu.
Akaba yaragize ati:”Amoko y’ihohoterwa akunze kugaragara mu Rwanda harimo ihohoterwa rikorerwa ku mubiri, irishingiye ku mutungo, irikorerwa imyanya ndangagitsina, harimo gukoreshwa imibonano ku ngufu uwo mwashakanye, n’ubwo iri hohoterwa rigenda rigabanuka, murasabwa kutadohoka ahubwo mugakomeza kurirwanya ngo ricike burundu.”
Yakomeje ababwira ko ihohoterwa ahanini riterwa n’ubwumvikane bucye ndetse n’amakimbirane yo mu miryango, aho yagize ati:”Byamaze kugaragara ko iyo habayeho guta inshingano k’umwe mu bashakanye bikunze kuba intandaro y’amakimbirane mu rugo amaherezo akazavamo ihohoterwa ry’umwe mu bagize umuryango rikaba rishobora kuvamo n’ubwicanyi.”
Yasabye buri wese kubahiriza uburenganzira bwa muntu, bakicra hamwe bakaganira ku bibazo abagize umuryango batumvikanaho, byananirana bakagana inzego za Polisi n’izindi nzego z’ibanze .
Yanakanguriye abo baturage kurwanya ibiyobyabwenge, kwitabira gushaka ubwisungane mu kwivuza, kurangwa n’isuku no kwirinda ruswa.
Nyuma y’ibi biganiro, umwe mu baturage witwa Ndengeyinka Phenias yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera inama ihora igira abanyarwanda ngo bagire imibereho myiza, asaba bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo bamaze guhabwaho impanuro, akaba yaragize ati:”Twese hamwe duhagurukire rimwe dukumire kandi turwanye ihohoterwa iryo ariryo ryose, tureke kubiharira Polisi gusa, ahubwo tumenye ko kurwanya ihohoterwa ari inshingano za buri wese kandi ko ari uguhozaho.”
IP Gahigi yasoje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kujya bakurikirana ingo zirimo ibibazo bitandukanye zikagirwa inama.
English
Kinyarwanda











