Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

KIGALI: Hakomerejwe amahugurwa ku mikoranire y’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha

KIGALI: Hakomereje amahugurwa ku mikoranire y’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo, habereye amahugurwa y'abagize inzego zishinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa ajyanye no gukumira no kurwanya ibyaha.

Ni amahugurwa y’umunsi umwe yitabiriwe n’abagera kuri 52 bahagarariye abandi, barimo abapolisi, abakozi b'Urwego rw'igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n'abo mu rwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubufatanye bw'Inzego zishinzwe kugenzura iyuhirizwa ry'amategeko, mu guhagarika ibyaha."

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, yavuze ko nk’inzego zishinzwe umutekano bakwiye gukorera hamwe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kugira ngo tubashe kurwanya ibyaha, nk’abakozi bo mu nzego zishinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa, turasabwa gukorera hamwe duhana amakuru yose y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano hakiri kare kuko ari byo bizadufasha kubikumira bitaraba.”

ACP Ruyenzi yibukije abitabiriye amahugurwa ko bagomba kugira ubufatanye n’imikoranire ya hafi n’izindi nzego ndetse no hagati yabo ubwabo, bakajya banegera abaturage bagakorana, kugira ngo bamenye uko umutekano wabo wifashe n’ibitagenda neza kugira ngo bimenyekane bibashe gukemurwa ku gihe.

Amahugurwa nk’aya yari yabereye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba mu mpera z’icyumweru gishize, bikaba biteganyijwe ko azakomereza no mu zindi ntara z’igihugu.



SOMA NA: RUBAVU: Habereye amahugurwa yo kurwanya ibyaha