Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abaturage kwirinda gukora,kunywa no kugurisha inzoga zitandukanye zitemewe n'amategeko zifatwa nka bimwe mu biyobyabwenge abahanga bavuga ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.
Ubu butumwa buje bukurikira igikorwa cyo kwangiza litiro igihumbi na magana atanu za bimwe mu nzoga zitemewe n'amategeko zizwi ku izina ry’Inyamerika ndetse n’asenywa ry’uruganda rwazikoraga,igikorwa cyakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro.
Ibi binyobwa bitemewe ndetse n’uruganda rwabikoraga byatahuwe ku itariki 1 Mutarama,2015 mu rugo rw’uwitwa Eduard Biziyaremye mu Kagari k’Ayabaraya,mu murenge wa Masaka ari naho iyangizwa ryabyo ryabereye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri aka gace aho basobanuriwe ububi bw’ ibiyobyabwe, basabwa kubyirinda no gutanga amakuru ku babinywa n’ababigurisha.
Inyamerika ni uruvange rw’ibintu bitandukanye birimo ibisigazwa by’ibisheke, isukari, imusemburo uzwi ku izina rya Pakmaya.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro,Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, yabwiye abo baturage ko ibyinshi mu byaha birimo ubujura,gukubita no gukomeretsa,ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu ngo, biterwa akenshi n’ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi.
IP Twizeyimana yashimiye abaturage ku guha Polisi amakuru ku gihe yatumye habaho itahurwa ry’urwo ruganda n’izo nzoga zitemewe anabasaba gukomeza kwirinda ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga amakuru ku gihe ku babigaragaramo.
Chantal Mukamana,umwe muri abo baturage yagize ati,”Uwanyoye ibi biyoga aba ameze nk’umusazi.Nta kintu na kimwe atinya.Uzasanga akenshi intonganya n’amakimbirane mu ngo ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina biba bifitanye isano n’ibiyobyabwenge .”
Yakomeje agira ati,” Nyuma y’inama tugiriwe na Polisi, menye kurushaho ububi bw’ibiyobyabwenge kandi niyemeje kubirwanya mpereye mu muryango wanjye ndetse no mu baturanyi.”
Mukamana yagiriye inama abaturage bagenzi be kwirinda ibyaha muri rusange ndetse bagatungira agatoki Polisi ababigiramo uruhare bose.
English
Kinyarwanda











