Abaturage bo mu murenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro bafashe ingamba zo kwirindira umutekano no gukumira ibyaha aho batuye.
Izo ngamba zikaba zirimo gukaza amarondo ya nijoro ,kumenya imiryango n’ingo zitabanye neza kugirango bazifashe kuva mu makimbirane babane mu mahoro, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Iyi nama y’umutekano ikaba yateranye kuri uyu wakabiri tariki ya 22 Nzeri mu kagari ka Rwabutenge, ikaba yaritabiriwe na Meya w’umugi wa Kigali Fidele Ndayisaba akaba n’umushyitsi mukuru, abashinzwe inzego z’ibanze zo mu karere ka Kicukiro ndetse ni z’umutekano.
Ndayisaba akaba yakanguriye abaturage kubungabunga ibyo bagezeho kandi bagahanga udushya baharanira kubaho neza.
Epiphanie Niyonsaba umwe mu bitabiriye inama yagize ati“ Ni uruhare rwacu kurinda umutekano kuberako nitwirara bizatugiraho ingaruka, abana bacu bazagira ikerekezo kibi niba tubaretse bakishora mu biyobyabwenge. Twese nk’ababyeyi, nk’abanyarwanda dufite inshingano zo gutekereza muburyo bwagutse tureba ejo hazaza heza hacu.
Paul Jules Ndamage, Meya w’akarere ka Kicukiro yavuze ko umutekano ari urufunguzo rw’iterambere akaba ariyo mpamvu abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ku muntu wese wakwishora mu bikorwa byo kuwuhungabanya.
Yabakanguriye kandi kujya bitabira gahunda za Leta zirimo iziterambere.
Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage muri ako karere yavuze ko ibiyobyabwenge,n’ihohoterwa aribyo byaha bikunze kugaragara muri ako karere maze abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ibyaha bitaraba.
IP Twizeyimana yavuze ko kandi hari imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha ariko avuga ko hakiri imbogamizi yo gutangira amakuru ku gihe kugirango habeho gukumira ibyaha bitaraba.
English
Kinyarwanda











