Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro:Abaturage baburijemo ubujura mu rugo rw’umuturanyi wabo

Ku itariki 20 Mutarama, abaturage bo mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro, batabaye umuryango w’umuturanyi wabo witwa Mukampare Alphonsine baburizamo ubujura bw’ibikoresho byo mu nzu ye ndetse babasha gufata umwe mu  bagabo babiri bakurikiranyweho gukora icyo cyaha.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko uwafashwe yitwa Hakizimana Bosco uri mu kigero cy’imyaka 36 y’amavuko naho mugenzi we ugishakishwa  akaba yitwa Harerimana John.

 SP Mbabazi yavuze ko ahagana saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uriya munsi, bariya bagabo bafunguye inzu y’uriya muryango bakoresheje  urufunguzo rw’urucurano, binjiramo, maze batangira kureba no gushaka ibyo bari bagendereye kwiba birimo  tereviziyo, radiyo, terefone zigendanwa, n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

 Yakomeje avuga ko Mukampare n’umuhungu we witwa Ndihokubwayo Isaie bahise bumva ko batewe n’abajura barabyuka, bahita batabaza abaturanyi babo, maze na bo ntibazuyaza bahita babatabara, bashobora gufata umwe muri abo bagabo undi arabacika."

 SP Mbabazi yagize ati:"Abo bagabo barwanyije ababafataga ndetse  bakomeretsa babiri  muri bo ari bo Ndihokubwayo n’umwe muri abo bari batabaye witwa Mutabaruka Philippe. Abo baturage bamaze gufata Hakizimana bahise bahamagara Polisi y’u Rwanda."

 Yavuze ko Hakizimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gikondo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe mugenzi we wabashije gucika ndetse n’undi wese ufite aho ahuriye n’icyo gikorwa.

 SP Mbabazi yashimye abo baturage ku bw’icyo gikorwa  bakoze agira ati:"Gutabarana ni umuco mwiza. Igihe abantu bategereje ubutabazi bw’inzego z’umutekano baba bakwiriye gushyiraho akabo bagatabarana, bakaburizamo igikorwa kinyuranyije n’amategeko cyangwa bagafata uwagikoze cyangwa ushaka kugikora."

 Yagiriye abantu inama yo kutarera amaboko ahubwo bagakora kugira ngo biteze imbere aho gutega amakiriro n’amaramuko  ku kwiba cyangwa ibindi bikorwa  binyuranyije n’amategeko.

 SP Mbabazi yakanguriye kandi abaturage gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma hakumirwa ibyaha.

 Ingingo ya 304 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe intwaro ari ubujura bukozwe n’umuntu witwaje igikoresho icyo ari cyo cyose, icyuma cyangwa ikindi kintu cyose gitema, gitobora cyangwa gisekura, gishobora kwica, gukomeretsa cyangwa gukubitishwa. Iyo umujura afite intwaro nk’uko yasobanuwe mu gikacya mbere cy’iyi ngingo, igaragara cyangwa ihishe cyangwa se iyo intwaro yari afite ibonetse hafi y’aho icyaha cyakorewe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itandatu (6) kugeza ku myaka umunani (8).

 Ingingo ya 305 ivuga ko umuntu ukoze ubujura bukoreshejwe intwaro ahanishwa igifungo kuva ku myaka umunani (8) kugeza ku myaka icumi (10) iyo uburyo bukurikira bukomatanye: 1° ubujura bwakozwe n’abantu barenze umwe (1) ; 2° iyo intwaro yitwaje yayikoresheje; 3° ubujura bwakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo, cyangwa mu nzu bakoreramo. Iyo ubujura bwakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.