Urubyiruko rwo mu karere ka Kicukiro rurenga 3,000, ejo tariki ya 27 Nzeri rwakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo; ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibiyobyabwenge.
Uru rubyiruko rukaba rwasabwe kwirinda ibi bya byaha mu nama, y’umunsi 1 bagiranye na Polisi, iyi nama ikaba yarabereye mu nzu y’ imyidagaduro ya Gatenga mu karere ka Kicukiro. Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti, ‘Rubyiruko dukoreshe neza impano dufite, twiteza imbere tunateza imbere igihugu’.
IP Robert Komire, ukora mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha (Community Policing), yagararije uru rubyiruko ububi bw’ ibyaha byagaragajwe haruguru ndetse anabasaba ko bagira uruhare mu kubirwanya binyuze mu gufatanya n’inzego z’umutekano bahanahana amakuru ku gihe kugira ngo abacyekwaho kubikora bafatwe.
Niyigena Yusuf, umwe mu rubyiruko rwari ruteraniye muri iyi nama, akaba akora imikino ngororamubiri mu kigo cya Gatenga, yashimiye Polisi y’igihugu kuba yabasuye ikabaha impanuro yo kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.
Yavuze ko urubyiruko rwinshi kuri ubu usanga rwihutira kwishora mu biyobyabwenge ariko nyuma bakaza guhura n’ingaruka zitari nke. Yakanguriye bagenzi be kwirinda ibyo byaha kandi buri gihe bakihutira gutungira urutoki inzego z’umutekano ku muntu uwariwe wese ukekwaho ku bikora.
English
Kinyarwanda











