Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Kicukiro: Tuyisenge afunzwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14

Polisi mu karere ka Kicukiro yafashe umugabo witwa Tuyisenge Theophile  w’imyaka 26 y’amavuko, uyu mugabo akaba akurikirinyweho icyaha cyo gufata ku ngufu w’umukobwa  w’imyaka 14 y’amavuko.

Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yavuze ko Tuyisenge ukekwaho iki cyaha asanzwe akora akazi ko gutunda imizigo, naho uyu mwana w’umukobwa akaba yakoraga akazi ko mu rugo, akaza kwirukanwa aho yakoraga yamubona akamushukashuka akamujyana iwe nyuma akamusambanya, umwana agatabaza abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigal Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yanenze uwakoze aya mahano, avuga ko iki ari igikorwa cya kinyamanswa kandi ko abakora bene ibi byaha batagomba kwihanganirwa na gato mu muryango nyarwanda.

SP Mbabazi yagize ati: “Gufata ku ngufu ni icyaha kandi gihanywa n’amategeko y’u Rwanda. Iki n’icyaha kibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ni ngombwa ko abanyarwanda aho batuye hose bahagurukira rimwe  kukirwanya dore ko kivutsa ejo hazaza h’abana b’u Rwanda.”

Yashimye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo, anasaba ko bene iyi mikoranire myiza n’inzego z’umutekano yakomeza kugira ngo bene ibi byaha kimwe n’ibindi bikumirwe.

Yanasabye abantu bose kugira uruhare mu kurwanya no gukumira bene ibi byaha, bakihutira guhanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo abakekwaho ibi byaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku  gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ikaba ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura  imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w‟umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.